Abakora isuku muri UR Nyagatare bamaze amezi abiri badahembwa

Abakozi ba kompanyi ikora isuku muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare bavuga ko bamaze amezi abiri badahembwa.

Baherutse guhagarika akazi ariko kaminuza ibasaba gukomeza kuko amafaranga ngo ari hafi kuboneka
Baherutse guhagarika akazi ariko kaminuza ibasaba gukomeza kuko amafaranga ngo ari hafi kuboneka

Mukansanga Immaculée avuga ko mbere bahembwaga neza ariko kuri ubu ngo baheruka umushahara w’ukwezi kwa karindwi gusa.

Avuga ko kudahembwa neza bibagiraho ingaruka kuko uretse kutabasha gutunga imiryango yabo ngo no kwishyura icumbi ni ikibazo, hakiyongeraho no kuba abana babo baricaye kubera kubura amafaranga y’ibikoresho by’ishuri.

Ati “Abana ntibaheruka ku ishuri, baricaye kubera kubura ibikoresho by’ishuri, guhaha byabaye ikibazo mbizeza ibitangaza bidahari, ikode ryo nzinduka nihisha nyiri inzu hari bagenzi banjye birukanywe mu mazu.”

Dukorerimana Emmanuel we avuga ko bahora babeshywa umunsi wo guhemberwaho.

Kudahembwa we by’umwihariko ngo bimuteza amakimbirane mu muryango kuko ngo umugore we bahora batongana igihe amusabye ibyo gutunga urugo akabibura.

Agira ati “Baraturerega ngo baraje batwishyure nk’ubu bari batubwiye itariki 09 z’uku none batubeshye ejo nabyo nta cyizere. Uragera mu rugo umugore yagusaba ayo guhaha wayabura mugatongana ahubwo akagusaba kukareka.”

Bavuga ko gukora badahembwa bibagiraho ingaruka zirimo kwirukanwa mu macumbi
Bavuga ko gukora badahembwa bibagiraho ingaruka zirimo kwirukanwa mu macumbi

Dr. Martin Ntawubizi umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare abinyujije mu butumwa bugufi kuri telefone igendanwa avuga ko amasezerano bari bafitanye na rwiyemezamirimo yarangiye habaho kubanza kuyanoza kugira ngo haboneke andi mashya.

Avuga ko amasezerano mashya yamaze gusinywa ku wa 08 Ukwakira 2019. Avuga ko mu gihe ibyangombwa bya rwiyemezamirimo byose byaba byuzuye bijyanye n’amasezerano icyumweru kitazarenga adahawe amafaranga ye.

Ati “Amakuru ni uko amasezerano na UR yarangiye habaho kubanza kuyanoza kugira ngo haboneke andi. Ubu amasezerano yarasinywe ejo hashize ikibazo kiri gukemuka. Kwishyura ntabwo bizarenza icyumweru mu gihe ibyangombwa byose byuzuye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka