Abakomatanyije ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona baratabarizwa

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe abakomatanije ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona wizihijwe ku uyu wa 15 Nyakanga 2015, abahagarariye inzego zishinzwe abafite ubumuga mu Rwanda babasabiye gushyirwa mu cyiciro cyihariye kurusha abandi, kubera ubukana bw’ubumuga bafite.

Mme Donatille Kanimba, Umuhuzabikorwa w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona(RUB), yavuze ko habaruwe abafite ubumuga bukomatanya kutumva, kutavuga no kutabona bagera ku 102 mu mirenge imwe yo mu turere dutandatu; ngo bisobanura ko abafite ubwo bumuga ari benshi cyane mu gihugu.

Abahagarariye abafite ubumuga, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku burenganzira bw'abafite ubumuga bukomatanyije kutumva, kutavuga no kutabona.
Abahagarariye abafite ubumuga, ku munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku burenganzira bw’abafite ubumuga bukomatanyije kutumva, kutavuga no kutabona.

Abakomatanije ubwo bumuga ngo bafashwe nabi cyane, aho imiryango yabo igera ku rwego rwo kubaheba burundu, bagahora bafungiranywe mu nzu, ntibibuke no kubagaburira.

Ngo nta muntu ushobora kubaganiriza nyamara bishoboka, ndetse kubera ihezwa ngo bigeraho bikabaviramo n’ubundi bumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe.

Mu kubavuganira, Madame Kanimba yagize ati ”Nta nzovu yigeze inanirwa kwikorera umutonzi wayo; niba gahunda zo kwita ku bakomatanije ubumuga bwo kutumva no kutavuga ari nyinshi kandi zikomeye, ni izacu, nta kuntu zatunanira kuzikorera kugira ngo abo bantu babe Abanyarwanda mu bandi”.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe abatumva, abatabona n'ababikomatanije, wizihijwe ku wa 15/7/2015.
Umunsi mpuzamahanga wahariwe abatumva, abatabona n’ababikomatanije, wizihijwe ku wa 15/7/2015.

Abafite ubumuga basabye Depite Rusiha Gaston ubahagarariye mu Nteko Ishinga Amategeko, gufatiraho mu ihindurwa ry’Itegeko nshinga riteganijwe, kugira ngo abafite ubumuga bukomatanije bashyirwe mu cyiciro cyabo cyihariye(aho gushyirwa mu cyitwa ‘abafite ubundi bumuga’) ndetse no kwemera ururimi rw’amarenga nk’izindi zemewe mu mategeko y’u Rwanda.

Depite Rusiha yabemereye ko ururimi rw’amarenga ruzakorerwa ubuvugizi mu Nteko kugira ngo rwemerwe nk’Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza(byigishwa mu mashuri), ariko yirinze kuvuga ko abafite ubumuga bukomatanije bazashyirwa mu Itegeko Nshinga nk’abafite umwihariko mu kwitabwaho, ahubwo ngo ibi bizaganiraho n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Kuganira no gushyikirana n'umuntu ufite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, ngo birashoboka cyane.
Kuganira no gushyikirana n’umuntu ufite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, ngo birashoboka cyane.

Umushinga uhuriweho n’amashyirahamwe y’abafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona; ukaba ugamije gushakisha no kwita ku bafite ubwo bumuga bukomatanije, uvuga ko uzakomeza icyo gikorwa ariko ngo amikoro ni make.

Umuntu ukomatanije kutumva, kutavuga no kutabona ngo ashobora kuganira, agashyikirana n’abandi, nk’uko byagaragajwe hifashishijwe kumukoraho, bakamufasha guca amarenga hakoreshejwe intoki.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka