Abakobwa bane batahuwe benda kujyanwa gucuruzwa mu Bushinwa

Polisi ifite abakobwa bane yataye muri yombi mu cyumweru gishize benda kujyanwa mu Bushinwa gukoreshwa imirimo y’uburaya babwirwa ko bagiye guhabwa akazi.

Umwe muri aba bakobwa batashatse ko amazina yabo ashyirwa ahagaragara, avuga yari amaze iminsi agezweho n’umusore wamubwiye ko ashaka kumurangira akazi mu mujyi wa Beijing mu Bushinwa. Yari no kumurihira itike n’amafaranga yo gushaka ibyangombwa.

Uwo mukobwa yagize amakenga ahamagara bagenzi be bamubwira ko atapfa kwizera uwo musore. Ati: “Yaratubwiye ngo duhurire muri resitora yitwa Fine Bouche njyana na bagenzi banjye atubwira ko tuzabanza kugenda turi babiri abandi bakazagenda mu kwa Gatanu. Nahise mpamagara inshuti yange iba mu Buhisnwa imbwira ko ari imirimo y’urukozasoni bakoreshwa”.

Polisi yataye muri yombi aba bakobwa ku mupaka wa Gatuna berekeza mu gihugu cya Uganda, ariko bo bahakana bivuye inyuma ko bari bafite gahunda yo gushakira ibyangombwa i Kampala. Bavuga ko bari bagiye kwitemberera kuko gahunda bagombaga kuyinoza kuri uyu wa mbere bagarutse.

Uwo mukobwa ati: “Nta kuntu twari kujya mu Bushinwa dufite laisser-passer. Twari twigiriye gutembera muri gahunda zacu noneho kuri uyu wa Mbere niho twagombaga guhura bakampa amafaranga yo gushaka passport maze kubona icyemezo cyo ku kagari”.

Uyu mukobwa na bagenzi be bavuga ko bari baramaze guhagarika iyo gahunda kuko bari bafashe gahunda yo guhakanira uwo musore, ariko andi makuru avuga ko iyo gahunda bari bayikomeje kuko bateganyaga gushakira ibyangombwa muri Uganda.

Abasore babiri bashinjwa gushaka kugurisha abakobwa mu Bushinwa
Abasore babiri bashinjwa gushaka kugurisha abakobwa mu Bushinwa

Uwo musore uregwa kugurisha abo bakobwa witwa Walter Bwanakweli avuga ko yarangiye abo bakobwa akazi nk’uko umuntu yarangira undi uwo ariwe wese akazi. Avuga ko yabisabwe na mucuti we witwa Valentin Rukimbira urangije muri KIST.

Rukimbira yemera ko ariwe watangije icyo gitekerezo nyuma yo kubisabwa n’umuvandimwe uba mu Bushinwa wari wamusabye abakobwa babiri beza bo gukoresha muri resitora no muri Supermarket.

Rukimbira avuga ko ibyo yakoze ntacyo yishinjaga kugeza aho polisi imutereye muri yombi imubwira ko ari icyaha cyo gukugurisha abantu. Avuga ko asanze igikorwa yari agiye gukora cyari kigamije kugirira abantu nabi yabisabira imbabazi.

Umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege, atangaza ko ababyeyi n’abandi bantu bakwiye kwitondera ibyaha nk’ibi bigenda bivuka mu Rwanda. Asaba abantu kudategereza abantu babizeza iby’ubuntu, ahubwo bakarya bike bakoreye.

Amategeko y’u Rwanda ateganya igihano cy’imyaka igera kuri itanu ku muntu wahamwe n’icyaha cyo gucuruza abantu, ariko iryo tegeko rigiye gukazwa kuko icyo cyaha kiri mu byaha bigenda byinjira mu Rwanda; nk’uko umuvugizi wa Polisi yabitangaje.

Ku cyicaro gikuru cya Polisi kandi hanafungiye abandi bantu bane: umugabo w’imyaka 47 hamwe n’abasore babiri n’umukobwa nabo bafungiwe gushaka gusohoka mu gihugu berekeza muri Repubulika ya Czheque nta byangombwa byuzuye bafite.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

uriya mwana zinyuma ni icyotsi byo araryoshye cyane, abereye......

simon yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

uwinyuma ni na keza cyane

peter3 yanditse ku itariki ya: 19-04-2012  →  Musubize

Ahandi iminsi y’umujura ni 40 ariko mu Rwanda n’umwe gusa

yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

yewe ni akumiro!

Uhu yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

Noneho aba bakobwa ni indaya cg bari biyemeje gukora uburaya niba batari banabisanganywe. Abantu se bari bamaze kumenya ko bagiye gukoreshwa imirimo y’urukozasoni barangiza bagakomeza umugambiii!? egokooo weee!

Dodos yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

Ibyo birashoboka cyane umukobwa bapfa kumubwira ko bagiye kumujyana hanze ahita ata n’urwo yari yambaye! ntimwibuka se uwo babwiye ko bagiye kumujyana muri Amerika kandi bamubeshya akanga uwo bari bagiye kurushinga! Abakobwa bikundira iraha mubihorere!!!!

uhmm! yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka