Abakiristu Gatorika basabiye abakobwa kuba amasugi
Ku munsi wa Asomusiyo, Abakiristu Gatorika batuye Imana amasengesho yo gusabira abakobwa batarakora imibonano mpuzabitsina, kurinda ubusugi kugeza bubatse ingo zabo, ndetse n’ababyeyi bakabyara abana bameze nk’umukiza Yezu wabyawe na Bikira Mariya.
Ubwo Kiriziya Gatorika yizihizaga umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya kuri uyu wa gatatu tariki 15/08/2012 ibisabisho byagiraga biti: “Dusabe Imana gushoboza abakobwa kugira ubusugi, umubyeyi abyare umukiza nka Yezu, kandi ubuyobozi bw’igihugu cyacu bufashe ababyeyi kubona ubushobozi bwo kurera neza.”
Nyuma ya misa yabereye kuri Kiriziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu y’i Kigali, umwari witwa Vivine Cyuzuzo yavuze ko mu biganiro agirana n’inshuti ze, benshi bamubwira ko bakoze imibonano mpuzabitsina batarashaka, ku buryo ngo kubona umukobwa w’isugi muri iki gihe biruhanije.
Avuga ko hakenewe imbaraga zidasanzwe, kandi buri wese yagiramo uruhare kugira ngo habeho guhindura imyumvire iganisha ku myitwarire myiza mu bantu b’iki gihe.
Umubyeyi witwa Hategekimana Tharcisse nawe witabiriye misa yo kuri Sainte famille ku munsi wa Asomusiyo, avuga ko imyitwarire mibi y’urubyiruko rw’ubu iterwa ahanini n’ababyeyi batagitanga urugero rwiza ku bana, haba mu gusenga cyangwa gukangurira abana kubaha Imana.
Impamvu yo kwizihiza umunsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, ni ukugira ngo habeho gutekereza ku myitwarire myiza yaranze uwo mubyeyi wa Yezu, ukumbuza Abakirisitu ijuru, kugira ngo bibuke kurikorera; nk’uko Kiriziya Gatorika ivuga.
Kiriziya ntabwo yemera ko Nyina w’Imana yashangutse nk’abandi bantu bose baborera mu gitaka, kuko ngo nta wigeze abona imva ye, ndetse ko n’Imana ubwayo itakwemera ko Umwana wayo yajya mu ijuru ngo uwamubyaye aganzwe n’urupfu.
Kiriziya ivuga ko Bikira Mariya ari urugero rwiza rw’umukobwa warinze ubusugi bwe, akamenya kutirara no kutirata, kuko nyuma y’uko Marayika Gabriel amutangariza ko azabyara umwana w’Imana, yafashe inzira agenda n’amaguru urugendo rurenga kirometero 150, gusura mubyara we, Elizabeti.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|