Abakirisitu ba Centre Christus bafashije Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya
Abagize umuryango PICO-Rwanda bafatanije n’abakirisitu ba Centre Christus batanze ubufasha bugizwe n’ibikoresho bitandukanye ku Banyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe.
Ibi bikoresho byatanzwe tariki 19/09/2013 bigizwe n’ibikoresho by’isuku, amasabune, matera, ibiribwa, imyambaro n’ibikoresho bitandukanye birimo imipira yo gukina bahaye abana hamwe n’ibindi bitandukanye.
Uru rubyiruko rwishyize hamwe kugirango rushobore gutera imbere ariko rukaba rutibagirwa no gusenga rwibumbiye mu cyo bise PICO-RWANDA rukaba rufashwa na centre Socio-Culturel URUMURI ibarizwa muri Centre Christus i Remera mu mujyi wa Kigali.

Uru rubyiruko rutanze iyi mfashanyo nyuma yo gusura inkambi ya Kiyanzi bakamenya ibibazo bitandukanye Abanyarwanda batahutse bava muri Tanzania bafite bagahita bihutira kwegeranya imfashanyo bagiye bahabwa n’abakristu b’i Kigali cyane cyane abasengera muri Centre Christus Remera.
Umwihariko uri mu bikoresho byatanzwe ni uko harimo n’ibyagenewe ababyeyi babyaye n’imyambaro y’impinja n’ibikoresho bijyanye n’isuku abari mu nkambi baka bishimiye ubufasha bahawe.

Ingabire Grace uhagarariye uru rubyiruko avuga ko gufasha aba bavandimwe babo birukanwe muri Tanzania ari uburyo bwo kubereka urukundo.
Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bamaze kugera ku 9318 muri bo 4240 nibo bamaze kujya mu mirenge bakomokamo abandi baba mu nkambi ya Kiyanzi.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|