Abakire na bo barakabya-Umukozi wo mu rugo

Iyo umukozi wo mu rugo afashwe nabi bimutera ingeso mbi zirimo kwiba, kwangiza ibyo mu rugo no kureka akazi atunguranye.

Mu kiganiro gito twagiranye n’umukozi wari utaye akazi yari amazemo ukwezi, yavuze ko ikimujyanye ari uko aho yakoraga bamubujije guteka saa sita kuko baba badahari ngo “arye ibyaraye”, ubundi bakaba bamuraza ahantu habi kandi mu byumba harimo uburiri bwiza.

Ati “Yego twavuye iwacu turara ku misambi, ariko se ni gute bakumeshesha amashuka ya buri munsi wowe bakuraza mu marido yacitse no kuri matora yaboze? Abakire na bo barakabya”!

Iyi ni ifoto yavuye mu mashusho yagaragazaga ubugome ndengakamere uyu mukozi wo mu rugo muri Uganda yakoreye uyu muziranenge. Impamvu umukozi yakora nk'ibi ntizivugwaho rumwe, gusa ikizwi ni uko hari n'abakoresha bafata abakozi bo mu rugo nk'ibisimba bikaba byabatera umutima mubi, abana bakabirenganiramo. Birashoboka ko hari uwababazwa no kongera kubona iyi foto ariko tubikoreye kubibutsa ko aho usize umwana uhahoza ijisho.
Iyi ni ifoto yavuye mu mashusho yagaragazaga ubugome ndengakamere uyu mukozi wo mu rugo muri Uganda yakoreye uyu muziranenge. Impamvu umukozi yakora nk’ibi ntizivugwaho rumwe, gusa ikizwi ni uko hari n’abakoresha bafata abakozi bo mu rugo nk’ibisimba bikaba byabatera umutima mubi, abana bakabirenganiramo. Birashoboka ko hari uwababazwa no kongera kubona iyi foto ariko tubikoreye kubibutsa ko aho usize umwana uhahoza ijisho.

Gufata nabi umukozi wo mu rugo binengwa n’umubyeyi twasanze mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, Kamaliza Peruth, uvuga ko nubwo nta mukozi akoresha, abagore b’abasirimu bagira ubujiji mu kudaha agaciro abakozi bakoresha.

Aragira ati “Abagore b’abasirimu ni injiji zikomeye! Kubona bafata umukozi uko bishakiye barangiza mu gitondo bakamusigira umwana. Mbere yo kugira ngo ufate abandi bantu neza, wagombye kubanza kwita ku mukozi kuko ubuzima bw’urugo rwawe buba bugizwe na we.”

Uyu mubyeyi agaya abakoresha usanga bima abakozi babo ibyo baryaho kandi ari bo baba babiteguye. Avuga ko usanga bitera umukozi umururumba akaba yarya ibigenewe umwana cyangwa agahumanya amafunguro aba yateguriye abakoresha. Ngo hari n’abo usanga biba udukoresho babone hafi ngo bigurire ibyo babimye.

Ikibazo cy’abakozi bo mu rugo gikunze kuranga ibiganiro hagati y’abagore , bavuga ko badashobotse. Hari ababanenga ubunebwe, gusesagura, kutemera kuguma mu rugo no gusuzugura.

Mu kiganiro abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore, CNF, mu mirenge no ku Karere ka Kamonyi, cyo ku wa 4 Werurwe 2016, bagarutse ku kibazo cy’uko abakozi bo mu rugo bafashwe, maze basabwa kwegera abagore nk’abakoresha babo bakabakangurira kubaha agaciro.

Mukanyandwi Rose, Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Kamonyi, ati “Hari intero dufite nk’abagore ngo ‘wite ku mwana wese nk’uwawe’. Iyo ntero rero itwumvisha ko niba ntifuza ko umwana wanjye abaho nabi, ni na ko nakagombye guharanira ko umwana w’umuturanyi abaho neza”.

Ibitekerezo   ( 3 )

IMPAMVU NUKO IBYO UKORABYOSE BADASHIMA ABAKIRE

THEODORI yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Igituma baba suzugura ntuko mukorera udufaranga nducye kandi mugakorera mukajagari ,

Intama ntabagira ntuko mwakishyira hamwe mugashiga ihuriro ryaba kozi bomurugo .ubundi leta igashiraho itegeko . ko burimuntu ushaka umukozi womurugo agomba kujya akoresha umukozi uri mwishyirahamwe rizwi kandi bakana signa amasezerano .umukoresha wishe ibyo ya sinyiye akabihanirwa ntumukozi wishe incigano ze agafatirwa ibihano nti shyirahamwe abarizwamo.
Ubundigo urebe akavuyo karacika

ndenze yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

minisitiri ushinzwe abakozi abivugaho iki??? bo si abakozi nk’abandi?

kamana yanditse ku itariki ya: 21-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka