Abakiliya ba KCB batunguwe no kubona ibafungiraho imiryango nta nteguza

Amashami yose ya Kenya Commercial Bank (KCB), ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Kanama 2015 yafunze mbere ya saa mbiili z’umugoroba, maze amakiliya b’iyo banki bagaragaza kutishimira icyo cyemezo.

Abakiliya ba KCB bo bavugaga ko babajwe no kuba bafungiweho imiryango nta n’ibisobanuro, bituma bitotomba bavuga ko ari imikorere idahwitse.

Abantu ntibishimiye kuba batamenyeshejwe kare ko banki yari buze gufunga kare.
Abantu ntibishimiye kuba batamenyeshejwe kare ko banki yari buze gufunga kare.

Umwe muri abo bakiliya wavuze ko yitwa Pascal twasanze kuri iyo banki, yadutangarije ko yari aje gushaka amafaranga yo kugoboka mugenzi we wari umwiyambaje ariko ngo bamubuza kwinjira mu gihe byari bimenyerewe ko ayo masaha ari ayo bafungiraho mu minsi y’akazi.

Itangazo ubuyobozi bwa KCB bwaje gushyiraho.
Itangazo ubuyobozi bwa KCB bwaje gushyiraho.

Pascal kimwe na bagenzi be, avuga ko iyo banki itari ikwiriya guta icyemezo cyo gufunga mbere ya saa mbili itabanje kubimenyesha abakiliya. Yagize ati "Turabagaya cyane kuko ntushobora kwandika itangazo ngo uwo munsi uhite urishyira mu bikorwa nta nteguza. Bakagombye kuba babitumenyesheje kare."

Abakozi ba KBC Ishami rya Remera riri ku Gisementi bo ariko bavuga ko bari bamenyesheje abakikiliya babo kuko ngo hari itangazo bari bashyizeho mu gitondo.

Daniel Sabiitii

Ibitekerezo   ( 4 )

service zo mubanki zirigukendera no muri BPR agashami ka rutsiro barikuzitanga nabi bitewe nikibazo cy’ubujura.

Habimana jean d’amour yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

It is so sad

Emmanuek yanditse ku itariki ya: 15-08-2015  →  Musubize

Erega Ntago Ari KCB Yonyine Nahandi Nuko.

Tujyinama Ephrem yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

Iyi nta bank irimo! Uziko batishhra cheque utabanje kuyiversa! Donc ubanze ufunguze compte! Service mbi nagaye!

Kesndelu yanditse ku itariki ya: 14-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka