Abahoze batuye ku musozi wa Gacuriro bongeye guhurira mu busabane

Umuryango w’ingarigari ugizwe n’abaturage bahoze batuye ku musozi wa Gacuriro na Kagugu, bagize ubusabane ngarukamwaka mu rwego rwo guhuza abanyamuryango bakamenyana, bakanarebera hamwe ibyo bagezeho mu mwaka wa 2011.

Twagirayezu Eustache, umuyobozi w’Ingarigari yatangarije abitabiriye ibyo birori ati: “Iki gikorwa dukora n’icyiza kuko kiduhuriza hamwe nk’abanyamuryango tukicara hamwe tukareba amateka yaturanze, tukarebana hamwe aho twavuye bikadufasha no kumenya aho tugana twungurana ibitekerezo byadufasha kwiteza imbere.

Yakomeje abatangariza ko bimumishimisha kubona umuryango w’Ingarigari ufite urubyiruko rumaze kugera ku ntambwe ishimishije, bamwe muri bo barangije amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza.

Mu rwego rwo gufashanya banakoze igikorwa cy’urukundo, bafasha umwe mu banyamuryango wari urwaye uburwayi bwamusabaga kwivuriza hanze y’igihugu.

Igitekerezo cyo gushinga uyu muryango bahuriyeho cyavuye kuri umwe mu bari batuye kuri uyu musozi, Mukantagara Goreth, ubwo bari bagiye ku itabaro ry’umwe mu bahoze baturanye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka