Abahonda amabuye i Jabana baratabaza
Abakozi b’ikigo cyitwa Stone Service Ltd bahonda amabuye yo kubakisha mu kirombe kiri mu Kagari ka Kamatamu, Umurenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo; barataka ko bakora umurimo uvunanye utajyanye n’igihembo bahabwa, ndetse ngo bakaba nta bwishingizi n’ibibarinda impanuka bahabwa.
Aba baturage birirwa bamena amabuye avanwamo ibikoresho by’ubwubatsi ngo babonye ko umwuga bakora urimo ingaruka zikomeye, nyuma y’aho mu cyumweru gishize hari mugenzi wabo wagwiriwe n’ibuye ahita yitaba Imana.

Umwe muri bo yagize ati “Guhonda amabuye ukuzuza ikidomoro kimwe (ijerikani), ni amafaranga 100; nibura baramutse bongereye bakaduha amafaranga 300 ku kidomora byadufasha. Turakora umuntu yakwihonda urutoki, akaba ari we ujya kwivuza, iyo abaye ikimuga nta ndishyi ahabwa”.
Umuyobozi wa Stone Service Ltd, Uwicyeza Josée yavuze ko abasaba kurenganurwa atari abakozi b’ikigo ayobora, kuko ngo mu biganiro bagirana ntawigeze amugezaho icyo kibazo.

Ati “Dufite abantu bitwa aba ‘commercants n’aba commercantes’, bakorana n’ikigo, aba nibo baza tukumvikana amafaranga tugomba kubaha; nibo bagenda bakizanira ababakorera; nta mukozi n’umwe wigeze uza kutubwira ko tubaha amafaranga make cyangwa badukoresheje amasaha y’ikirenga”.
Kugeza ubu nta muyobozi mu nzego za Leta Kigali Today irashobora kuvugana nawe kuri iki kibazo cy’abaturage basaba ko umurimo bakora wahabwa agaciro.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|