Abahinzi barasaba kwemererwa gutubura imbuto kuko ibageraho itinze
Amwe mu makoperative y’Ubuhinzi mu Burasirazuba arasaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) kubemerera gutubura imbuto kuko ibageraho itinze bagacyererwa guhinga.
Abahinzi bo mu bice bimwe na bimwe by’iyo ntara bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’uko igihembwe cy’ihinga gitangira batarabona imbuto bagakererwa guhinga kandi kenshi ngo bibagiraho ingaruka.

Nkejuwimye Zaburoni, wo muri Koperative KOHUNYA yo mu Karere ka Rwamagana, agira ati “Hari igihe imvura igwa mu kwezi kwa munani bamwe bagatera abandi bagatera mu kwa 10 kubera kubura imbuto. Birumvikana uwateye mu kwa munani abona umusaruro kurusha uwateye mu kwa 10.”
Uwimana Grace wo muri Koperative KOBOKU y’i Nyagatare we avuga ko bagura imbuto bakayibona bakererewe kandi ibahenze, agasaba ko MINAGRI yaha uburenganzira amakoperative akajya yituburira imbuto.
Ati “Batwemereye tugatubura byadufasha kuko imbuto tuyituburiye iwacu byaruta kujya kuyigura ahandi, twayibonera igihe kandi itaduhenze n’abandi bakajya baza kuyitugurira.”

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Innocent, avuga ko abahinzi badakwiye kugira impungenge ku mbuto mu gihembwe cy’ihinga gitaha.
Ku bufatanye n’ikigo cya RAB gikorera muri iyo Minisiteri ngo bamaze kumvikana ko imbuto izagera ku bahinzi kare.
Ati “Ni byo koko imbuto ya soya hari aho yagiye ibageraho itinze. Biciye mu kigo cya RAB twemeranyijwe ko muri iki gihembwe cy’ihinga imbuto zigomba kubageraho ku gihe ku buryo nibura tariki 15/02/2016 tuzaba twatangiye kuzitanga kugira ngo badakererwa guhinga.”
Bamwe mu bahinzi bo mu Burasirazuba banavuga ko imbuto y’imyumbati yafashwe n’indwara ya Kabore, bagasaba Minisiteri kubafasha kubona imbuto nziza.

Kuri iyi mbuto ho Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi avuga ko ikigo cya RAB kizafatanya n’amwe mu makoperative gutubura iyo mbuto kugira ngo igere ku bahinzi benshi.
Nubwo Intara y’Iburasirazuba yera cyane, ikunze kwibasirwa n’izuba mu bice bimwe. Iyo abahinzi badatanguranwe n’imvura ngo bahinge kare imyaka yabo ihura n’izuba bakarumbya, ari na ho bahera basaba kugezwaho imbuto hakiri kare.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|