Abahinzi b’umuceri mu kibaya cya Bugarama bateye inkunga AgDF

Amafaranga miliyoni 83, ibihumbi 575 niyo nkunga yakusanyijwe n’abahinzi b’umuceri bo kibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi kuri uyu wa gatandatu tariki 15/09/2012.

Ibyo bazabigeraho buri muhinzi yigomwa ibiro 50 by’umuceri ku musaruro we kandi iki gikorwa kizajya kibaho buri mwero. Umuhango wo gukusanya iyi nkunga wabereye mu murenge wa Muganza, umwe mu mirenge ukora kuri iki kibaya.

Aba bahinzi ni abo mu mirenge ya Bugarama, Gikundamvura, Muganza na Nyakabuye yose ikora kuri icyo kibaya, bibumbiye mu matsinda 149 yose ahingamo umuceri.

Igitekerezo cyo gutanga inkunga mu kigega Agaciro Development Fund cyazanywe n’umuhinzi umwe, nyuma y’ibiganiro byinshi n’abandi biyemeza kushyigikira icyo gitekerezo.

Ngo uretse kubanza kungurana inama n’ubuyobozi ku buryo bwo kuzagira icyo bashyira muri iki kigega cyo kwihesha agaciro, abahinzi bo mu murenge wa Bugarama batangaje ko ari ibintu bari basanzwe baratekereje kuko bakimara kumva iby’iki kigega bari bacyishimiye.

Nyuma yuko abahinzi b’umuceri batanze umusanzu wabo, abahinga ibigori nabo biyemeje ko bazagira icyo bashyiraho.

Hon. Dep Nyinawase Jeanne D’arc wari wifatanyije n’abahinzi b’umuceri bo kibaya cya Bugarama mu kurebera hamwe uko batera inkunga ikigega cy’agaciro, yabashimiye ubushake bafite mu guhesha igihugu cyabo agaciro ndetse anabasaba kubishishikariza n’abahinzi muri rusange.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka