Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bemerewe kujya baburanirwa ngo birinde umuco wa ntiteranya

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari guca imanza neza nta bwoba kuko bashyiriweho gahunda yo kubaburanira mu nkiko mu gihe cyose bakurikiranwa.

Ibi minisitiri abitangaje nyuma y’uko abayamabanga nshingwabikorwa b’utugari bahawe inshingano zo kuba abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahura n’ibibazo byo gukurikiranwa mu nkiko mu gihe barangije imanza.

Minisitiri Musoni avuga ko ibi bitagakwiye kubatera ubwoba kuko batazongera gukurikiranwa mu nkiko mu gihe cyose baciye imanza zabo neza kuko ngo ibyo baba bakoze byose babikora mu izina rya Leta.

Minisitiri Musoni ati: “umuhesha w’inkiko nace urubanza uko bikwiye kandi uko itegeko ribiteganya nakurikiranwa mu nkiko n’abatishiniye urubanza, Leta niyo izakurikiranwa, mandateur aburane n’urega umuhesha w’inkiko yibereye mu kazi ke”.

Ariko kandi haravugwa ikibazo cya bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa bashinjwa kurya ruswa mu gihe cy’imanza maze bakazigoreka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwezamenyo, uhagarariye abagitifu b’imirenge bose mu gihugu, Alexis Semitari yemeza ko abagitifu barya ruswa bahari.

Agira ati: “hari ababona urubanza rwaje agatangira kurubonamo amafaranga, wamusaba kumwishyuriza miliyoni eshatu akumva ko hariho n’aye kugira ngo rugende neza kandi hari inzira zashyizweho zo gukurikizwa kugira ngo imanza zirangizwe nta ngorane”.

Aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari baratangaza ko kuba hashyizweho gahunda yo kujya baburanirwa na Leta bizafasha guca umuco wa ntiteranya wari ukunze kugaragara mu manza bamwe baburanishaga.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi nkuru mwayikosora ntabwo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’ab’imirenge baca imanza. Ahubwo barangiza imanza: ni abahesha b’inkiko. Naho kubaburanira ni byiza cyane kuko bizatuma nta rundi rwitwazo bagira rwo kutarangiza imanza.

Balinda Anastase yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ariko aba banyamakuru ibintu bavuga!!! Umunyamabanga nshngabikorwa ni Umuhesha w’inkiko, arangiza imanza ntabwo azica!!! Minisitre niko yavuze koko cg muramubeshyera, ni abacamanza se? Muransekeje!!!

Carine yanditse ku itariki ya: 19-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka