Abahawe telefone zigezweho zikaza gupfa barasaba ubufasha

Bamwe mu bahawe telefone zigezweho nyuma zigapfa barasaba ubufasha kuko amafaranga basabwa yo kuzikora ari menshi ku buryo batabasha kuyabona.

Gasana Emmanuel wo mu mudugudu wa Rutaraka, Akagari ka Rutaraka mu Murenge wa Nyagatare, yahawe telefone igezweho nk’uwakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu utishoboye.

Avuga ko telefone yahawe yaje kumeneka ikirahure ku bw’impanuka, ariko ngo yabuze amafaranga asabwa kugira ngo agisimbuze.

Ati “Umukobwa wanjye wiga kaminuza yayikoreshaga mu kwiga, aza kunyerera iramucika yikubita hasi imeneka ikirahure. Twashakishije aho twakura ikindi turahabura tubaza ku ruganda baduca amafaranga 36,000.”

Avuga ko kubona ayo mafaranga byamugoye ku buryo yahisemo kuyibika, akaba yifuza ko bishobotse babafasha bakayimukorera, ariko na none hagashakishwa uburyo hajya haboneka ibikoresho bisimbura ibyagize ikibazo.

Agira ati “Rwose mudukorere ubuvugizi kuko nta handi wabona igikoresho gisimbura icyagize ikibazo nk’izindi, bisaba kujya ku ruganda gusa. Ibihe bimeze nabi, muri iyi minsi amafaranga ntiyaboneka ahubwo badufashe bazidukorere kuko zari zidufitiye akamaro kanini.”

Iki kibazo agihuje na mugenzi we baturanye, Kabanda Alphonse, na we iye ikaba yaramenetse ikirahure akaba asabwa amafaranga 36,000 kugira ngo agisimbuze.

Ku rundi ruhande izi telefone zahawe imiryango ngo zari zabakuye mu bwigunge ndetse banamenyeraho amakuru menshi bajyaga bumva nk’impuha.

Ugirase Marie Claire, umugore wa Gasana Emmanuel avuga ko telefone bahawe yari yaramubereye televiziyo kuko yatumye amenya amakuru menshi, cyane avugwa mu mateka y’Igihugu.

Ati “Hari ibintu umuntu yumvaga kuri Radio hakaba n’ibyo abantu bagutekerereza yenda rimwe bakakubwira ibinyuranye n’ukuri. Jye natunguwe cyane n’amagambo ya Habyarimana, najyaga numva ko yavuze ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahure cy’amazi ku buryo abari hanze batatahuka mu gihugu.”

Ugirase akomeza agira ati “Numvaga bitashoboka ku muyobozi w’Igihugu kuvuga atyo, ariko narabyiboneye neza. Ikindi nabonye ukuntu Perezida yaje ku rugamba bigoranye n’ibindi byinshi.”

Avuga ko telefone bahawe yatumye amenya amateka umugabo we yanyuzemo ku buryo byatumye arushaho guha agaciro ibikorwa yanyuzemo.

Ati “Yanyeretse inzira y’urugamba barwanye, hari ahantu kuri YouTube bavuga urugamba rwabereye akambwira ati aha nari mpari, akambwira ukuntu byagenze, yewe narushijeho kumva impamvu y’urugamba ndetse mpa n’agaciro ibikorwa by’Inkotanyi zakoze.”

Avuga ko telefone yatumye ajijuka kuko yamenye ibintu byinshi ku buryo atari akibeshywa ku mateka y’Igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

abantu bakwiye gucunga no gufata neza ibyo bahabwa naLeta,ntabwo umuntu azamena,ikirahuli ngo yumve ko Leta izajya ushyiriramo ikindi uko kimenetse bivuze ko Leta hahora mulibyo niba uwomuvandimwe,yaragize ibyago yabisaba atabishyize muli rusange ahubwo byatuma zifatwa nabi ngo kubera ko Leta yemeye kujya izikoresha ibintu abaturage,bahabwa téléphone amatungo amazu bagomba kurushaho kubifata neza kuko bose siko bagira amahirwe nkayo yo kubibona

lg yanditse ku itariki ya: 18-12-2021  →  Musubize

🤭Ningombwako abagenerwa bikorwa, bafata neza ibyo bahabwa,Ahubwo hari n’abazavugango niba reta ibahaye phone ibagurire na m2u.Tugomba kwishakamo ibisubizo.

Tom yanditse ku itariki ya: 20-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka