Abahawe impamyabumenyi muri Green Hills bemereye Mme Jeannette Kagame kuba intangarugero

Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi mu ishuri rya Green Hills Academy, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/6/2013, bemereye Mme Jeannnette Kagame ibyo yabasabye, birimo kudata umuco w’iwabo wo kwihesha agaciro no guharanira kugira ubuhanga buhanitse, aho bagiye kwiga hirya no hino ku isi.

Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yasabye abo banyeshuri guteza imbere imico myiza aho bazaba bari hose, kurinda imibiri yabo kwangirika, kugira amatsiko yo kumenya byinshi haba mu gusoma no gushyira mu bikorwa ibyo biga, kandi bakirinda gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bubangiza.

Cheni Andrew urangije kwiga imibare, ubugenge, ubutabire n’ubukungu, avuga ko agiye kwiga ibijyanye n’ubwubatsi, akazagaruka afasha igihugu mu gukemura ikibazo cy’imiturire, mu kubaka bagana hejuru aho kubaka umurambararo mu gihe bizwi ko abaturage mu Rwanda barushaho kwiyongera.

Abanyeshuri 53 biganjemo abakobwa nibo basoje amasomo yabo mu ishuri rya Green Hills Academy.
Abanyeshuri 53 biganjemo abakobwa nibo basoje amasomo yabo mu ishuri rya Green Hills Academy.

“Guhugira mu kazi, bikakurinda gutekereza no gukora ibibi”, nizo ntego Cheni ahuje na bagenzi be, Vanessa Mutoni na Keza Kampire, bavuga ko bajyanye aho bazaba bagiye kwiga mu mahanga.

Mutoni wize ibijyanye n’ubumenyamuntu(humanities), yongeraho ko yumvise impanuro za Mme Jeannette Kagame, z’uko agomba kugera mu mahanga akamaza umuco w’iwabo mu Rwanda, kandi akirinda kwiyandarika cyangwa gukururwa n’ibirangaza.

Mme Jeannette Kagame yabasabye guhora bisanisha n'umuco w'u Rwanda aho bari hose kugira ngo bibatere ishema ryo gukunda igihugu cyabo no kugikorera.
Mme Jeannette Kagame yabasabye guhora bisanisha n’umuco w’u Rwanda aho bari hose kugira ngo bibatere ishema ryo gukunda igihugu cyabo no kugikorera.

Nyuma ya 1994, ngo hari hakenewe uburezi bufite ireme kugirango buvane igihugu mu bibazo cyarimo, aho Green Hills yahise itangiza porogramu ziri ku kigero mpuzamahanga, nk’iya Cambridge na International Baccalaureate, zigishwa mu cyongereza, Igifaransa, Ikinyarwanda n’Ikidage, nk’uko Mme Jeannette Kagame yasobanuye.

Ati:” Hari icyizere ko Green Hills izungukira mu kwinjira mu ishyirahamwe ry’amashuri yisumbuye mpuzamahanga, harimo kubaka abaryigamo ubumuntu, hamwe kubaha ubumenyi bufite ireme.”

Abanyeshuri barangije amasomo nabo biyemeje kuzatanga umuganda wabo bubaka igihugu mu buryo butandukanye igihe bazaba bamaze kuba bakuru.
Abanyeshuri barangije amasomo nabo biyemeje kuzatanga umuganda wabo bubaka igihugu mu buryo butandukanye igihe bazaba bamaze kuba bakuru.

Aba banyeshuri bitezweho kumenya cyane cyane ibijyanye n’imibanire mpuzamahanga, ibidukikije, imiyoborere na serivisi, nk’uko Madamu wa Perezida wa Repubulika yabasabye.

Abashyikirijwe impamyabumenyi ku nshuro ya 11 na Madamu wa Perezida wa Repubulika, ni 52 barimo abakobwa 30 n’abahungu 22.

Green Hills yashinzwe n’ababyeyi barimo Mme Jeannette Kagame mu mwaka wa 1997, ikaba kugeza ubu yigamo abanyarwanda n’abanyamahanga bakomoka mu bihugu 12 biri ku migabane yose y’isi, ariko byiganjemo ibyo mu karere u Rwanda rurimo.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

guyz i apreciate ya and work hard and just fight the poor in our country

meita joy yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

Mwamenya amafaranga yishyurwa kugira ngo wige muri iki kigo...kuko ikibazo usanga ababyeyi bakomakomeye bishingira ayaba mashuri akigamo abifite za nyarucari ngo nizige 12 years,,,ni byiza ko ashingwa ariko bajye banibuka Nyarucari zizi ubwenge ariko ari inkene.

Kalimba yanditse ku itariki ya: 2-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka