Abahatanira ikamba rya Miss Rwanda basuye COGEBANQUE
Abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, basuye icyicaro cya Banki ya COGEBANQUE ari na yo muterankunga mukuru w’iki gikorwa.
Iki gikorwa kigamije kubamenyesha imikorere ya COGEBANQUE na serivise itanga ku bakiriya bayo, nk’uko Umuyobozi wa COGEBANQUE, Rashid Muremangingo yabitangaje.

Yagize ati “Nk’abaterankunga bakuru ba Miss Rwanda, tukaba na Banki ya mbere Nyarwanda itera inkunga cyane cyane ibikorwa biteza imbere urubyiruko, twifuje kubatumira mu kigo cyacu kugira ngo tubamenyeshe imikorere yacu ndetse na serivise duha abakiriya bacu, tubonereho no kwakira ba Nyampinga mu bakiriya bacu nk’uko babyifuje.”

Yanatangaje ko kumenyesha ba Nyampinga imikorere na serivise COGEBANQUE iha abakiriya, bizabafasha gutinyuka kwegera amabanki, kugira ngo izabahe inguzanyo izabafasha gushyira mu bikorwa imishinga bagaragaje biyamamariza kuba ba Nyampinga.
Ba Nyampinga babajije ibibazo bitandukanye bijyanye na serivise za COGEBANQUE, zirimo izazabafasha mu buryo bw’amikoro nk’inguzanyo kugira ngo bazabashe gushyira mu bikorwa imishinga biyemeje.

Nyuma yo guhabwa ibisubizo n’abayobozi batandukanye ba COGEBANQUE, batemberejwe muri COGEBANQUE banerekwa igihembo gikuru cy’imodoka Suzuki Swift, COGEBANQUE yateguriye uzahiga abandi muri MISS RWANDA 2016.

Ni ku nshuro ya gatatu COGEBANQUE iteye inkunga igikorwa cya MISS RWANDA. Icy’uyu mwaka kikazasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016 mu birori bizabera ahazwi nka "Camp Kigali".
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
itangaza makuru ryanyu ningenzi nkundakubakurikira cyane ! bityo mukomerezaho!
cogebank numuterankunga mwiza pe yita kurubyiruko nikomerezaho
murakoze