Abaharanira inyungu z’u Rwanda mu bihugu byabo babonye aho bazahera bakora ubuvugizi
Abaharanira inyungu z’u Rwanda mu bihugu byabo bari bari mu mwiherero mu Rwanda ugasozwa no gusura ibice bimwe by’u Rwanda, bavuga ko ibyo basuye byatumye babona aho bazahera mu kuvuganira u Rwanda.
Ubwo basuraga Akarere ka Rubavu tariki ya 7/3/2015 bakareba umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi hamwe n’uruganda rw’icyayi rwa Pfunda, bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo bavuga ko babonye u Rwanda ari igihugu gifite icyerekezo kandi gikwiye gufashwa kugira aho kigera.
Prof Clement Dzidonu ufite Kaminuza y’ikoranabuhanga mu gihugu cya Ghana yitwa AIT (Accra Institute of Technology) avuga ko u Rwanda rugaragara neza bitewe n’ubuyobozi bwiza burwanya akarengane na Ruswa, akavuga ko mu gihe u Rwanda rukomeje kugendera mu cyerekezo rurimo ruzakomeza gutera imbere.

Akomeza avuga ko urugendo bakoze rwatumye bashobora kubona ibyiza by’u Rwanda bazajya bakoraho ubuvugizi.
Bamwe mu bageze ku mupaka muto bakabona uburyo byinshi mu bikorerwa mu Rwanda bijyanwa mu Mujyi wa Goma, bavuga ko u Rwanda rukwiye gufashwa kongera umusaruro w’ibihakorerwa kuko rufite isoko.
Joseph Cally Alles ukomoka mu gihugu cya Sri Lanka ariho aharanira n’inyungu z’u Rwanda, avuga ko ubwo yari mu Rwanda mbere ya 2010 hari byinshi byari bitarakorwa, ariko ubu asanga iterambere ryariyongereye biboneka ko guharanira inyungu z’u Rwanda bitera ishema.

Cally avuga ko bimwe mu byo azibanda ho nasubira mu gihugu cye ari ugushaka uburyo abanyarwanda barushaho gukora amahugurwa mu kongera ikoranabuhanga, ingufu no guteza imbere ubuhinzi hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo n’inganda zirusheho kwiyongera.
Ambasaderi Dr Charles Murigande wari ubaherekeje mu rugendo bakoreye mu Karere ka Rulindo basura ishuri ry’ikoranabuhanga rya Tumba, ikigo cya Mutobo cyakira abanyarwanda bitandukanya n’imitwe y’itwaza intwaro hamwe n’akarere ka Rubavu, avuga ko byari bikwiye kubereka ibikorerwa mu Rwanda.
Ati “aba baharanira inyungu z’u Rwanda mu bihugu byabo kandi ni abakorerabushake. Kugira ngo bashobore gukora akazi kabo neza ni byiza ko bamenya n’ibikorerwa mu Rwanda, kugira ngo mu buvugizi bakora no gushishikariza abashoramari kuhaza babe bazi ibyo bazahasanga, nk’umutekano, abakozi bafite ubumenyi mu ikoranabuhanga hamwe n’ibihakorerwa”.
U Rwanda rufite abakorerabushake baharanira inyungu zarwo mu bihugu bitandukanye ku isi bagera kuri 34, barimo abavuye mu gihugu cy’Amerika, Ghana, Ubuhinde, Sri Lanka, Ubwongereza, Zambia na Botswana.


Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki gikorwa cyo gutembereza abahagarariye inyungu z’u Rwanda ni cyiza cyane kuko cyatumye bagira ishusho nyayo y’igihugu kuburyo noneho bizaborohera gusobanura u Rwanda no gufasha abashaka kuza mu Rwanda cyangwa gushora imari yabo mu Rwagasabo
u Rwanda ni igihugu gifite ibyiza byinshi cyane biganisha ku majyambere ku bubryo abaruhagarariye mu bihugu byabo bafite akazi gake kuko ibindi byivugira