Abahanura iby’intambara bajye bajya kubihanurira abasirikari-Rev.Rwagasana

Itorero rya ADEPR rirahamagarira abashumba baryo kwirinda ubuhanuzi bw’ibinyoma buyobya Abanyarwanda n’abayoboke baryo by’umwihariko.

Umuvugizi Wungirije w’ADEPR Rev. Tom Rwagasana abivuze mu gihe mu minsi ishize mu Murenge wa Nzige ho mu Karere ka Rwamagana humvikanye inkuru y’abaturage bari batangiye guhunga, abiyita abahanuzi babahanuriye ko hagiye kuba intambara mu Rwanda.

Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev Tom Rwagasana, aramagana abiyita abahanuzi bagahanura ibinyoma.
Umuvugizi Wungirije wa ADEPR, Rev Tom Rwagasana, aramagana abiyita abahanuzi bagahanura ibinyoma.

Mu gihe byavugwaga ko abo bahanuzi ari abo muri ADEPR, iri torero rirabamaganira kure rikanasaba abashumba baryo kwirinda bene ubwo buhanuzi buyobya abaturage.

Rev. Rwagasana ati “Ubuhanuzi bwinshi buzanwa n’abantu biyitirira abakirisitu bacu kandi atari bo. Bibiliya iravuga ngo uhanura ahanurire abantu ibibahumuriza imitima.

Kuza kuduhanurira intambara twe ntabwo turi abasirikari. Niba ari iby’intambara [uwo muhanuzi] akaba ari Umunyarwanda ukunda igihugu, najye mu kigo cy’abasirikari ababwire ko hari abashaka kurwana babitegure barwane niba bahari.”

Akomeza agira ati “Twebwe ibyacu ni ugusengera abantu ngo bakizwe, turinda iby’ubugingo. Niba hari n’icyo Imana yanamubwiye ubundi uragisengera kikavaho. Ni ko tubyemera.”

Mu mpera z’icyumweru gishize itorero rya ADEPR ryimitse abashumba bashya mu Karere ka Rwamagana.

Abashumba bashya baherutse kwimikwa muri ADEPR basabwa kwirinda ubuhanuzi bw'ibinyoma.
Abashumba bashya baherutse kwimikwa muri ADEPR basabwa kwirinda ubuhanuzi bw’ibinyoma.

Mu ndahiro yabo biyemeje kwitangira umukumbi baragijwe barushaho kuwuteza imbere, kuri ubu ngo mu byo bashyize imbere hakaba harimo no gusobanurira abayoboke ukuri k’ubuhanuzi buturuka ku Mana, nk’uko Pasteur Rwigema Donatien, umushumba w’itorero ry’Akarere rya Rwamagana abivuga.

Ati “Ubu nta muntu waza ubwira ibinyoma ngo apfe kubyemera kuko n’abari batangiye guhunga barabiretse, ndetse dufite amakuru ko n’abari barahunze bari gusaba kugaruka mu gihugu.”

Rev. Rwagasana avuga ko bahagurukiye ikibazo cy’ubuhanuzi bw’ibinyoma. Mu ngamba bafashe ngo harimo gushyiraho amashuri y’abahanuzi azajya yigisha abantu uburyo bashobora kugenga impano zabo, ndetse no kuvana ibyumba by’amasengesho mu ngo bikajya mu nsengero.

ADEPR ivuga ko abiyitirira ubuhanuzi (bufatwa nk’ibinyoma) atari abayoboke bayo, igasaba abakirisitu bayo kuba maso kandi bakajya batanga amakuru ku muntu wese wabahanurira bene ubwo buhanuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

None ngo bahanure ibihumuriza itorero uzasome igitabo cya Yeremiya urebe uburyo yahanuriraga ubwoko bwa bayuda uzasanga ari ibyago namakuba gusa kdi yabaga yatumwe n’Imana igambiriye kugirango bihane bave mubyaha abahanura ibyiza gusa nabo nabanyabinyoma kuko igihe abntu batihanye imbere haba hari akaga kabarindiriye dukurikije ibyabaga kuishyanga ry’abayuda.

Dushimiyimana SIX yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

None ngo bahanure ibihumuriza itorero uzasome igitabo cya Yeremiya urebe uburyo yahanuriraga ubwoko bwa bayuda uzasanga ari ibyago namakuba gusa kdi yabaga yatumwe n’Imana igambiriye kugirango bihane bave mubyaha abahanura ibyiza gusa nabo nabanyabinyoma kuko igihe abntu batihanye imbere haba hari akaga kabarindiriye dukurikije ibyabaga kuishyanga ry’abayuda.

Dushimiyimana SIX yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

Biblia itubwira kubwiriza abantu ibihumuriza imitima ntabwo ari ugu
hanura.None mumbarize Tom,nibashyiraho iryo shuri,tuzahanura tugendeye kuri plans z’idini cg ijambo ry’Uwiteka rizatuzaho?adepr niyo igira abahanuzi gusa?indirimbo ya 272 mu gushimisha nayo ihanagurwe?Yesu nawe yaravangiwe ubwo yahanuriraga Yerusalemu kurimbuka nitihana?Yeremiya n’abandi bahanuzi bari abayobe?

Kadogo yanditse ku itariki ya: 16-01-2016  →  Musubize

UBWOSE MUSHUMBA IBYO UVUZE BITANDUKANIYEHE NIBYA SEDEKIYA? NDAKEKA KO NUSESENGURANEZA BIBILIYA UZASANGA AMAGAMBO MENSHI ARI ITERABWOBA! UBWOSE TWITE IMANA INYABINYOMA?

SANOSANGIZI yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Uyu muyobozi ahari yaba yarasomye bibliya nshuti zanjye!
Ntabwo njye mushyigikiye kuko bibliya imbuza guhinyura ibihanurwa ahubwo icyo nakangurira buri wese uhanuriwe byaba ibyiza cg ibibi ni ukubigenzura akareba impamvu niba hari icyo asabwa gukora ngo ibibi bitamusohoraho akagikora naho kuvuga ngo abahanura ibibi si abacu n’aho abahanura ibyiza nibo bacu ibyo nabyo ni ukuvangirwa.
Ubu bajye bahanura colta na zahabu gusa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Twayigize Samuel yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Na nkirunziza yari yarahanuriwe ko azicwa na Adolphe none byabaye omverse

teyodomiri yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Ubuhahuzi nti bwitwa ko ubuvuye ku Mana kuko buhuye n’ibyo dushaka gusa. Bwaba ubwo dushaka cyangwa tutifuza byose bikwiye kubanza kugenzurwa hatagendewe ku marangamutima mbere yo gutanganzwa. Abayobozi b’Itorero bakwiye gushyira imbaraga mu kumenya icyo Imana ivuga by’ukuri.

Furaha yanditse ku itariki ya: 15-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka