Abahagarariye amadini muri Centre Afrique bagiye kuza mu Rwanda mu nama yo kubaka amahoro
Abayobozi b’amadini atatu akomeye mu gihugu cya Centre Afrique aribo Abagatolika, Abayisilamu n’Abangilikani baragera mu Rwanda muri iki cyumweru, baje kwitabira inama mpuzamahanga yo kubaka amahoro no kwigira ku masomo u Rwanda n’isi bakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’inzira y’u Rwanda mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Iyi nama y’iminsi ibiri iteganyijwe kuva tariki 7-8/8/2014, yateguwe n’imiryango itatu, umuryango ushinzwe gukumira ibyaha byibasira inyoko muntu Aegis Trust, Umuryango w’urubyiruko Rwanda Youth Action Network (RYAN), ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda riharanira kubaka Afurika nziza, n’ihuriro ry’amadini mu Rwanda (Faith Based Organizations).
Umuyobozi mukuru w’iyi nama yiswe “Global Peace Builders Conference”, Sheik Kayitare Suleiman, atangaza ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo u Rwanda rwagezeho ariko binatanga amasomo ku bindi bihugu biri mu bihe nk’ibyo rwavuyemo.
Agira ati “Icyo iyi nama izadufasha gutanga ishusho nziza y’igihugu cyacu n’uruhare rw’Abanyarwnda mu gufasha abandi gushaka umuti w’ibibazo, no kugaragaza ko gutandukana mu madini atari impamvu yo gusenya igihugu ahubwo ari ubwuzuzanye bwubaka igihugu”.
Iyi nama kandi izahuriramo impuguke zitandukanye ziturutse hirya no hino ku isi zizatangamo ibiganiro bigamije kubaka amahoro, izaba inakangurira urubyiruko kugira uruhare mu kubaka amahoro ku isi no gushaka icyabateza imbere aho kwemera kuba ibikoresho mu bikorwa by’ubwicanyi no gusenya hirya no hino, nk’uko bitangazwa na Jean Nepomuscene Sibomana uyobora Rwanda Youth Action Network.
Ati “Urubyiruko ni inkingi ikomeye ku iterambere n’amahoro arambye bya buri gihugu, ni ibisubizo mu kubaka Afurika n’isi bitarangwamo intambara n’umwiryane ahubwo byubakiye kundanga gaciro zakimuntu”.

Ibiganiro bizatangwa muri iyi nama bizaba bigamije kureba uko ibihugu nka Centre Afrique, Sudani y’amajyepfo bimaze igihe mu bwicanyi hagati y’abanyagihugu byakwigira ku mateka y’u Rwanda yo kuva mu mvururu bagana ku iterambere rirambye.
Biteganyijwe ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama izafasha urubyiruko n’abanyamadini bo mu Rwanda no hirya no hino muri Afurika kutita ku bibatanya ahubwo bagahuriza hamwe kwiyubakira ahazaza h’igihugu cyabo.
Iyi miryango ifite ubunararibonye mu kugarura bijyane n’amahoro, kuko Aegis Trust ari umuryango w’Abongeleza uharanira kurwanya Jenoside ukaba unafite icyicaro mu Rwanda, Rwanda Youth Action Network wo ni umuryango w’urubyiruko rwo mu Rwanda wavutse ku gitekerezo abawugize bagize cyo gutabariza Abanyasomaliya bari bugarijwe n’inzara.
Ihuriro ry’amadini yo mu Rwanda ryo risanzwe rifite ubunararibonye bwo kunga abanu no gusana imitima bifashishije ivugabutumwa.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni karibu u Rwanda ni igihugu kiza gifite byinshi byo kwigisha amahanga cyane ibijyanye n’amahoro kuko tubifiteho ubuhamya bwinshi
nibaze tubigishe uko bashaka amahoro aho kwijandika mu ntambara z;urudaca