Abagororwa barasaba imiryango yabo kubafasha kugororoka

Abagororwa bo muri Gereza ya Muhanga barasaba imiryango bakomokamo kurushaho kubafasha kugororoka no kuzasubira mu muryango nyarwanda bakagira icyo bimarira.

Abagororwa bavuga ko bahangayikishijwe n’imwe mu miryango bakomokamo ibarangarana mu gihe bafunze ntibiteho bikaba byatuma umugororwa atagororoka neza, kuko ngo iyo abadafunze batereranye ababo bafunze bishobora gutera ingaruka zitari nziza igihe bazaba batashye.

Umugororwa uhagarariye abandi muri Gereza ya Muhanga avuga ko hakiri abantu batererana abagororerwa muri gereza.
Umugororwa uhagarariye abandi muri Gereza ya Muhanga avuga ko hakiri abantu batererana abagororerwa muri gereza.

Umwe mu bagororwa uhagarariye abandi atanga ingero z’umwana ufunze yaravuye iwabo yagera mu mujyi agakora icyaha, agafungwa yatuma ku muryango we ngo umusure ukamusubiza ko nubundi atari uwabo kuko yari yaranze umuryango.

Urundi rugero ni umusaza wafunzwe, umuryango ntumwiteho ariko yamara gupfa bakabona imodoka zisesekaye kuri gereza abantu barira ngo bamukundaga.

Umugororwa uhagarariye abandi agira ati “Umusaza yarafunzwe abura umwitaho mu muryango, ararwara aza no kunogoka (gupfa). Icyadutunguye ni ukubona abana be n’inshuti ze baraje n’amamodoka aha barira ngo bamukundaga.”

Imfungwa n'abagororwa bari mu ihuriro rirwanya ibyaha (Club Anti Crime) bifuza ko ubuhamya bwabo bugera ku miryango bakomokamo.
Imfungwa n’abagororwa bari mu ihuriro rirwanya ibyaha (Club Anti Crime) bifuza ko ubuhamya bwabo bugera ku miryango bakomokamo.

Umwe mu bagiye gusura abagororwa muri gereza ya Muhanga tariki 25 Werurwe 2016, yabwiye Kigali Today ko ari ubwa mbere yari yitabiriye isura, ariko yababajwe no kuba hari abagifata abagororwa nk’abaciwe.

Ku bana, asanga yaba ufunze cyangwa uwakoze icyaha adakwiye gutereranwa, naho ku bantu bakuru, ngo ni ngombwa kwakira ibyabaye bituma uwafunzwe akomeza kugirirwa icyizere.

Agira ati “Ni ukuri birababaje kubona abantu badaha agaciro umuntu ufunze kandi yenda uyu munsi ni we ejo ni njye.”

Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, SSP Christophe Rudakubana, avuga ko abagororwa baba barihannye koko agasaba abaza gusura kutaza kureba abantu babo gusa ahubwo ko bagomba kujya banatanga ubutumwa ku bari hanze.

Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, SSP Christophe Rudakubana, asaba abasura abagororwa kujya babakorera ubuvugizi.
Umuyobozi wa Gereza ya Muhanga, SSP Christophe Rudakubana, asaba abasura abagororwa kujya babakorera ubuvugizi.

Gereza ya Muhanga ifungiwemo abagororwa 3841. Muri bo, harimo abagabo 3403 bafungiye ibyaha by’amoko 39 n’abagore 424 bafungiye ibyaha by’amoko 28; naho abana ni 14 bategereje kuzajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Nyagatare, ubwo bazaba bamaze kuburana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka