Abagororwa b’abagore nibagaragaza ko bita ku isuku bazemererwa gutunga umusatsi
Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro gereza izajya ifungirwamo abagore gusa mu ntara y’Iburasirazuba, abagore bemerewe ko nibita ku isuku bashobora kuzajya batunga imisatsi mu gihe ubundi uwageragamo yahitaga yogoshwa umusatsi wose.
Binyuze mu muvugo wavuzwe n’umwe mu bagororwa b’abagore bahafungiye, basabye Leta n’urwego rw’igihugu rw’amagereza (RCS) kudohora bakabareka bakajya batereka imitsi.

Umwe muri aba bagororwa muri uyu muvugo yavuze ko bagororotse ndetse ko basaba ko nkuko Bibiliya ndetse na Coran ivuga ko ubwiza bw’umugore buba mu musatsi ndetse ikavuga ko kera bawugoshaga mu gihe bari mu kiriyo, basabye badohorerwa.
Mu muvugo yagize ati “…Mubivugaho iki se mwa ntore mwe? ko kera bagiraga bati nihagira upfa mu muryango, umugore yimyoze umusatsi, mbese nk’uku kwacu. Inzozi zacu ni uko mwagira muti umugore nubwo ari umugororwa mu bo muha agaciro ntiyasigaye inyuma maze natwe tugasokoza gake.…”.
Mu gusubiza kuri ubu busabe bw’aba bagororwa, minisitiri w’umutekano mu gihugu ufite n’amagereza mu nshingano, Musa Fazili Harerimana, yavuze ko muri gereza atari muri hoteli ko ibyo byose bibabaho kubera ingaruka z’ibyaha bakoze.
Yongeyeho ko ariko u Rwanda rugenda ruva mu buryo bw’abanyururu bujya ku rwego rw’abagororwa bityo ko hari byinshi bihinduka hagamijwe ko umugororwa ahabwa agaciro n’uburenganzira agenerwa nk’umugororwa.
Yagize ati “Oya, mu bihano umucamanza atanga ntago kogosha umusatsi birimo. Ndatekereza ko byatewe n’isuku kugirango umusatsi mwinshi n’inda bidatera ibibazo. Igihe ubuyobozi bwanyu buzasanga mufite isuku buzarebe ukuntu bubabwira ngo mujye mugira gasatsi ibyo nta kibazo.”

Komiseri w’amagereza mu Rwanda, Gen. Paul Rwarakabije, yavuze ko gereza zihariye nk’izo zizakomeza gushyirwaho hagamijwe ko abagororwa bo mu byiciro byihariye babona ibyangombwa by’ibanze no kugirango bahabwe inyigisho zihariye zibareba zo kubagorora.
Iyi gereza yihariye ku bagore gusa ifunguwe mu gihe muri uku kwezi hizihijwa umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri wa 8 werurwe buri mwaka.

Kugera ubu mu Rwanda harabarurwa abagororwa b’abagore bagera ku 3479. Muri gereza ya Kibungo yafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa 13/03/2014 hafungiwemo abagera kuri 583 barimo abagera kuri 54% bafungiye icyaha cya Jenoside.
Iyi gerereza yari isanzwe ifungiwemo abagororwa bi’ibitsina byombi maze abagabo baza kwimurirwa ahandi mu kwezi gushize. Iyi gereza ya Kibungo hasabwe ko yavugururwa kuko inyubako zayo zishaje kubera zubatswe mu mwaka 1934.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mukomeze Muduhe Inkuru Zicukumbuye,merci Bcp
nibyo rwose isuku ni isoko y’ubuzima , byagera kubagore ho bikaba akarusho, ntuzabone umugore utagira isuku, biba ari ibintu bibi cyane, nabo nibagira isuku, ministri n’umugabo w’ijambo , imvugo niyo ngiro, . nizereko nabo ndi umunyarwanda yabagezeho ndavuga aba bagororwa