Abagore ntibahabwa umwanya mu bucukuzi bw’amabuye mu karere

Urugaga rw’Abagore mu muryago wa ICGLR rurasaba ko abagore bagira uruhare mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi bagahabwa umwanya utuma binjiza amafaranga.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 19 Mata 2016, mu nama y’iminsi itatu yiga ku kunoza ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu bihugu bigize umuryango wa ICGLR, harebwa aho ibihugu bigeze mu kubahiriza amategeko yashyizweho.

Bamwe mu bitabiriye inama bavuye mu bihugu bya ICGLR.
Bamwe mu bitabiriye inama bavuye mu bihugu bya ICGLR.

Ingabire Marie Immacule, Umuyobozi w’umuryango Transparency Internationa/Rwanda, unahagarariye urugaga rw’abagore, avuga ko hari ihohoterwa rikorerwa abagore mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Avuga ko hari aho usanga bakora imirimo iciriritse nko kuvangura amabuye mu mucanga, ariko bagakumirwa gukora indi mirimo ibateza imbere ku buryo bwihuse.

Yagize ati “Abagore bahezwa mu ngo, abandi kuyungurura imicanga, ubundi bagahabwa akazi k’ubuhinzi. Mu gihe abagabo bajya mu birombe iyo babonye amafaranga bayajyana mu nzoga no mu nshoreke, ntibagire icyo bageza mu rugo uretse SIDA n’ubukene.”

Abayobozi ba ICGLR baganira ku icukurwa ry'amabuye y'agaciro.
Abayobozi ba ICGLR baganira ku icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere, Evode Imena, avuga ko u Rwanda rwubahiriza ibyo rusabwa mu gushyiraho amabwiriza agenga ubucukuzi, kubika no gutanga amakuru agaragaza amabuye acuruzwa aho akurwa, bituma ruza ku mwanya wa mbere.

Mu nama yabaye tariki 25 Kanama 2015, Imena yari yagaragaje ko umubare w’abagore bitabira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ukiri hasi, ariko bidaterwa n’ihohoterwa rikorerwa abagore mu Rwanda.

Mu mpushya 727 Minisiteri yahaye abacukuzi b’amabuye y’agaciro, 19% zahawe Sosiyete ziyobowe n’abagore, naho mu bakozi ibihumbi 37 bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, abagore barimo ni 16%.

Muri iyi nama kandi hararebwa aho ibihugu bigeze mu buziranenge mu gucukura, gutunganya no gucuruza amabuye y’agaciro, gushyira mu bikorwa amategeko agenga ubucukuzi no gutunganya amabuye y’agaciro.

Haranarebwa ibyo kongera no kunoza uburyo ubucukuzi bunini n’ubuciriritse bikorwa, guhana amakuru ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka ahabikwa amakuru ku bucukuzi no gutangaza ibiba byakozwe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka