Abagore ntibagitinya gufata inguzanyo ngo biteze imbere –PM Murekezi
Abagore bo mu Rwanda barashimirwa ko batagitinya gufata ibyemezo mu kwaka inguzanyo mu mabanki y’ubucuruzi kugira ngo biteze imbere.
Mu gihe mu myaka yashize wasangaga abagore bitinya mu gufata inguzanyo mu mabanki, imibare igaragaraza ko mu mwaka wa 2013 mu bantu bafashe inguzanyo ku giti cyabo muri banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD) yonyine, abagore bihariye inguzanyo y’amafaranga asaga miliyari 11.

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Ngoma mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ku isi, Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, yashimye iyi ntambwe umugore wo mu Rwanda amaze kugeraho mu kwiteza imbere atinyuka gukora imishinga imuteza imbere yifashishije inguzanyo.
Minisitiri Murekezi yagize ati “Mu rwego rw’ubucuruzi abagore ntibagitinya gufata ibyemezo byo kwaka inguzanyo mu mabanki kugira ngo biteze imbere, urugero ni mu mwaka wa 2013 muri BRD, mu nguzanyo zafashwe n’abantu ku giti cyabo, abagore bafashe miliyari 11 mugihe mu myaka yashize wasangaga ari zeru.”

Bamwe mu bagore baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko kuba harashyizweho ikigega BDF kibishingira mu kubona ingwate nabyo byagabanije inzitizi bamwe bahuranaga nazo zo kubura ingwate.
Mu bagore bo mu cyaro bo bavuga ko bamaze gutinyuka gukora imishinga iciriritse ndetse n’igihe bafashe inguzanyo bakabasha kwishyura neza zikabateza imbere.

Murekatete wo mu Murenge wa Mutendeli, ubwo Kigali Today yamusangaga mu isoko rya Mutendeli mu kwa 12/2014, we na bagenzi be b’abagore batangaje ko bahereye ku mafaranga ibihumbi 20 buri muntu maze batangira barangura ibitoki babicuruza mu isoko, bakaba bamaze kwigeza ku rwego rwo kuba batagisaba igitenge abagabo.
Yagize ati “Amafaranga njye natangiriyeho na bagenzi banjye buri wese ni ibihumbi 20 kuri buri muntu tuyahawe n’umushinga tugomba kuyishyura agahabwa bagenzi bacu bandi. Twarayishyuye neza kandi ubu turacyacuruza ubu ntawe ugisaba igitenge umugabo”.
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bagore bo mu cyaro bavuga nubwo bizezwa kubona inguzanyo bishingiwe n’ikigega BDF, batayabona ndetse bakavuga ko yiherera mu mijyi, mu gihe abandi usanga bakubwira ko icyo kigega cya BDF batakizi nubwo bafite imbogamizi zo kubona ingwate mu mabanki.

Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore, hatangiwemo sheki ya milyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe amatsinda 20 y’abagore bakoze imishinga yo kwiteza imbere, amafaranga yatanzwe n’umuryango ARAMA, ukorera ibikorwa by’iterambere harimo no kurwanya ihohoterwa mu Karere ka Ngoma.
Uyu munsi waranzwe n’ibikorwa byinshi bitandukanye birimo guhemba abana b’abakobwa barushije abandi mu bizamini bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange, n’ayisumbuye mu mwaka wa 2014 mu Turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza.

Aba bakobwa bahembwe n’umuryango Imbuto foundation ukora ibikorwa byo guteza imbere uburere bw’abana b’abakobwa uhagarariwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame.
Kanda hano urebe uko uyu munsi wizihijwe hirya no hino mu mafoto.
Andi mafoto y’umuhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Karere ka Ngoma:





Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ubona gahunda nyinshi za Perezida wacu zaradufashije kwigirira ikizere no gutinyuka yaba ari ugukora politike cg kwiteza imbere mu mirimo n’inyuga itandukanye
abagore mwishimire ko mwahawe agaciro mu muryango nyarwanda maze mukomeze ibikorwa byanyu byubaka