Abagore baributswa ko uburinganire bitavuze ubwiganzure

Abayobozi n’inzego z’abagore mu Karere ka Kamonyi bariyama abagore bahohotera abagabo bitwaje ihame ry’uburinganire, kuko ribasaba kungurana ibitekerezo n’abo bashakanye.

Mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu murenge wa Kayenzi, kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2015, bibukijwe ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ritagamije guha abagore uburenganzira bwo guhohotera abagabo.

kankindi Valerie yahawe ishimwe ry'ibihumbi 100 kuko yiteje imbere.
kankindi Valerie yahawe ishimwe ry’ibihumbi 100 kuko yiteje imbere.

Uwineza Claudine, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yagize ati “Niba twaramaganye ihohoterwa rikorerwa abagore, ntago twabura kwamagana n’irikorerwa abagabo. Kandi ababikora bahanwa kimwe n’abandi.”

Yasibanuye ko ihame ry’uburinganire rigamije gukangurira abagore guhaguraka bagakora kugira ngo bafatanye n’abagabo guteza imbere ingo za bo. Arahamagarira abagore kuba ba Mutimawurugo bakirinda amakimbirane mu ngo za bo kugira ngo bahe abana uburere bwiza.

Uwamahoro Prisca, umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo, yibukije ababyeyi gutoza abana gukora imirimo itandukanye nta vangura ry’ibitsina kuko aribo ntango y’umuryango wubahiriza uburinganire.

abagore b'i Kayenzi bijihije umunsi w'umugore wo mu cyaro.
abagore b’i Kayenzi bijihije umunsi w’umugore wo mu cyaro.

Nawe arasaba abagore guharanirakudasebya uburenganzira bahawe birengagiza umwanya abagabo bafite mu muryango, kuko ngo imyitwarire itari myiza y’abagore ituma hari abagabo bavuga ngo “uburinganire bwarabaduteje.”

Hari abahamya ko uburinganire bwazanye impinduka mu ngo za bo. Munyaneza Athanase, utuye mu kagari ka Nyamirama, yishimira impinduka zagaragaye mu muryango we nyuma y’uko umugore we agize uburenganzira ku byemezo bifatirwa urugo.
Ati “Mbere hashoboraga kuza umushyitsi mu rugo hari inzoga, umugore ntabe yayifataho ngo amuhe, ariko ubu arabazimanira. No mu bijyanye no guhaha iyo afite amafaranga arahaha nanjye nayagira ngahaha kandi nawe afite uburenganzira bwo kugurisha ku myaka abonye hari igikenewe mu rugo.”

Umunsi w’umugore wo mu cyaro, uyu mwaka wa 2015, ufite insanganyamatsiko igira, iti “Iterambere ry’umugore, ishema ry’umuryango”.

Ku rwego rw’akarere, umugore wo mu murenge wa Kayenzi witwa Kankindi Valerie yahawe ishimwe ry’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 nk’umugore witeje imbere.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka