Abagore bafite ubumuga baranenga bagenzi babo bagisabiriza

Abagore bafite ubumuga baravuga ko aho igihe kigeze, ntawe ukwiye gutega amaboko asabiriza ngo aramuke kuko ari igisebo.

Nyirahagenimana Cecile ukorera mu ishyirahamwe ry’abatabona “Tuve mu Bwigunge” ryo mu Karere ka Rubavu, avuga ko yahoze asabiriza mu muhanda ariko akaza kwigira inama yo kujya mu ishyirahamwe, yiga imyuga kandi atabona, abasha kwiteza imbere.

Abagore bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko gusabiriza ari ukwisebya no gusebya igihugu.
Abagore bafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko gusabiriza ari ukwisebya no gusebya igihugu.

Nyirahagenimana avuga ko azi gukora ibikoresho byifashihswa ku meza, kuzinga amasaro, no kuboha imipira yo kwambara, akavuga ko ubuzima bwe bwahindutse.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Karere ka Muhanga, abagore bafite ubumuga bagiriye inama abandi bagore bafite imbaraga zo gukora ko bagakwiye kureba uko bahera kuri dukeya bagakoresha amaboko yabo, bakiteza imbere.

Nyirahagenimana agira ati “Nta mugore, yaba ufite ubumuga cyangwa utabufite, ukwiye gusabiriza kuko aba asebya u Rwanda. Nanjye narabishoboye, n’abandi bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora.”

Musabyimana Patricia ufite ubumuga bwo kutabona, akorera mu ishyirahamwe ry’Abisunganye mu Murenge wa Nyarugunga w’Akarere ka Kicukiro, asanga ikibazo cy’imyumvire no kwiheba ari byo bituma abafite ubumuga bajya gusabiriza.

Musabyimana agira ati “Maze kugira ubu bumuga bwo kutabona narihebye, ngira ngo ubuzima ni ukujya gusabiriza, ariko iyo wiheje n’abandi baraguheza! Ubu mboha imipira; narabyize kandi ntabona ndabishobora, dutunze imiryangpo yacu.”

Umuyobozi w'Ubyumwe Nyarwanda bw'Abatabona, Kanimba Donatille, asaba abafite ubumuga kwitinyuka.
Umuyobozi w’Ubyumwe Nyarwanda bw’Abatabona, Kanimba Donatille, asaba abafite ubumuga kwitinyuka.

Umuyobozi w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona, Kanimba Donatille, avuga ko abafite ubumuga basaga ibihumbi 2500 bamaze gushyirwa mu mashyirahamwe yo kwiteza imbere kandi agasaba abafite ubumuga muri rusange kwitinyuka bagakora.

Kanimba agira ati “Twibuke ko iterambere ry’abagore rireba n’abafite ubumuga nk’iry’abandi bagore. Tunibuke ko tugomba guhangana n’icyo ari cyo cyose kibuza uburinganire kugaragara twita ku bafite imbogamizi zibakumira.”

Umuryango w’Abagore bafite Ubumuga ni bwo bwa mbere witabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore hamwe n’Inama y’Igihugu y’Abagore. Bakaba basaba ko Leta yakomeza gushyira imbaraga mu gufasha abafite ubumuga bakiteza imbere.

Umuhuzabikorwa Wungirije wa CNF mu Ntara y'Amajyepfo avuga ko iyi nama igiye gukoranira hafi n'abagore bafite ubumuga.
Umuhuzabikorwa Wungirije wa CNF mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko iyi nama igiye gukoranira hafi n’abagore bafite ubumuga.

Umuhuzabikorwa Wungirije w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Ntara y’Amajyepfo, Muyishimire Marie Scolastique, avuga ko iyi nama igiye kurushaho gukorana n’iy’abafite ubumuga kugira ngo ibibazo bibareba babikemurire hamwe.

Muyishimire agira ati “Tuzajya dukorana n’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga kugira ngo abagore bari mu cyiciro cy’abafite ubumuga tubazamure.”

Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore mu Karere ka Muhanga byajyanye no hamurika bimwe mu bikorwa by’iterambere bamaze kwigezaho, harimo n’ibikorwa by’abagore bafite ubumuga byabateje imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka