Abagore b’Iburasirazuba bari muri congres bisuzuma aho bageze
Inama nkuru y’abagore bo mu Ntara y’Uburasirazuba bateraniye mu nama nkuru (congres) mu karere ka Rwamagana aho bagiye gusuzuma aho bageze mu kwiteza imbere no kuzahura imibereho myiza yabo n’iy’igihugu muri rusange.
Iyi nama imara umunsi umwe, iramurikirwamo ibikorwa binyuranye abagore muri iyo Ntara bagezeho, ibyo bateganya gukora ndetse banafate ingamba zo kwiteza imbere kurushaho.
Alice Uwingabiye ukuriye Inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko abagore muri iyo Ntara bakoze byinshi mu kwiteza imbere. Ngo iyi nama rusange irafatirwamo ingamba zo gutera imbere kurushaho.

Iyi nama yitabiriwe n’abagore 124, barimo Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Uburasirazuba ndetse n’intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko zikomoka mu Burasirazuba: Faith Mukakalisa, Kayitesi Liberata, Berthe Mujawamariya, Jeanne d’Arc Uwimanimpaye, Athanasie Nyiragwaneza, Liberata Mukahigiro.
Muri iyi nama kandi harimo abayobozi mu turere no mu nzego z’abikorera, iz’umutekano n’abahagarariye abagore mu nzego zinyuranye. Kigalitoday irakomeza ibakurikiranire amakuru arambuye kuri iyi nama nkuru y’abagore.
Kigalitoday
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese inama y’ababana n’ubumuga yo ko ntacyo ili gukora?Ndavuga iyi burasirazuba.