Abagize Pro-Femmes Twese Hamwe basangiye ubunararibonye bagamije kunoza imikorere

Pro-Femmes Twese Hamwe ni Impuzamiryango ihuza imiryango 53 itegamiye kuri Leta. Pro-Femmes Twese Hamwe ikora cyane cyane mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore, igateza imbere umugore, guteza imbere uburenganzira bw’umwana, guteza imbere umuco w’amahoro uhereye mu rugo kuzamuka kugeza ku rwego rw’Igihugu.

Abanyamuryango ba Pro Femmes Twese Hamwe tariki 15 Ukuboza 2021 bahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo, barimo n’abafatanyabikorwa batandukanye baba abo muri Leta, abikorera, abo muri sosiyete civile, n’abandi, basangira ubunararibonye bw’ibyo bagezeho mu gihe cy’umwaka wose ushize.

Ni mu rwego rwo kugira ngo ibyo imiryango imwe n’imwe yagezeho byiza mu mikorere babisangize abandi babigireho bityo na bo babashe kurushaho kunoza imikorere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, yashimiye abitabiriye inama, abasaba gushyira imbaraga mu bufatanye no gutoza abaturage bakorana (abagenerwabikorwa) kwishakamo ibisubizo kuko ari byo bizazana impinduka zirambye.

Mu byo baganiriye harimo ‘Leadership Mentorship program’ iyi ikaba ari gahunda yo gushakira abatoza abayobozi bataragira ubunararibonye cyane cyane abakobwa n’abagore bo mu nzego z’ibanze. Buri mutoza ngo aba afite abantu bane akurikirana mu gihe cy’umwaka, abatoza, abafasha, akanabagira inama mu byerekeranye n’ubuyobozi.

Ikindi batoza abo bayobozi ni ugufatanya ubuyobozi no kubaka ingo zabo. Ni byo Nkundimfura Rosette, umukozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe ushinzwe kubaka ubushobozi (Capacity Development), yagarutseho ati “Twifuza ko umuyobozi akwiye kuba yitwara neza muri byose, ashoboye kubaka urugo rwe, ari umuyobozi mwiza, akaba n’umugore ubereye u Rwanda twifuza, ariko kandi ashoboye no kwiteza imbere, afite ibyo akora.”

Kimwe mu byo Pro-Femmes Twese Hamwe yishimira ni uko byagaragaye ko abafite abatoza bose kimwe n’abatojwe bungukiye urugero nko mu matora ashize, aho abagore 640 b’abagenerwabikorwa b’umushinga ukorana na Pro-Femmes Twese Hamwe babashije gutsinda, bakaba bafite inzego bayoboye cyangwa bahagarariye mu turere uwo mushinga ukoreramo harimo Akarere ka Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara na Huye.

Nkundimfura Rosette ati “Twabigishije ko kuba umuyobozi nta kindi bisobanuye usibye kuba ufite ikintu wamariye abaturage, iyo migambi rero barayifite.”

Nkundimfura Rosette ushinzwe kubaka ubushobozi muri Pro-Femmes Twese Hamwe
Nkundimfura Rosette ushinzwe kubaka ubushobozi muri Pro-Femmes Twese Hamwe

Mu bindi baganiriye harimo gahunda yiswe ‘MenEngage’ aho abagabo na bo bashishikarizwa kugira uruhare mu buringanire n’ubwuzuzanye kuko budashoboka mu gihe abagabo n’abagore badashyize hamwe.

Ni gahunda ishyirwa mu bikorwa cyane cyane n’umuryango RWAMREC, muri iyi gahunda imiryango yabanaga mu makimbirane ikaba yarigishijwe ihindura imyumvire kuri ubu ikaba ibanye neza, ku buryo ndetse abari babanye nabi ubu ari bo bajya kwigisha abandi.

Hari indi gahunda baganiriyeho yo gushishikariza abantu kwizigamira bakoresheje ikoranabuhanga cyane cyane telefoni, iyi gahunda bakaba bayisangijwe n’umuryango witwa ‘Duterimbere’.

Ubusanzwe mbere abantu ngo barahuraga mu matsinda bakegeranya amafaranga mu ntoki, ariko uburyo bw’ikoranabuhanga muri iki gihe basanga ari ingenzi kuko burinda abantu guhura no gukora ingendo ahubwo bakifashisha ikoranabuhanga, bikabaruhura za ngendo n’umwanya batakazaga.

Ubu buryo bwo kubika amafaranga ku ikoranabuhanga ngo bwaborohereje imikorere bwongera n’umutekano w’amafaranga yabo kuko mbere wasangaga agasanduku gashobora kwibwa, cyangwa abafite imfunguzo bakikoreramo uko bishakiye abandi ntibabimenye.

Kugira ngo bagire abayobozi b’ejo beza kandi, basanze bagomba gushishikariza urubyiruko cyane cyane abakobwa kumva ko bagomba kumenya gutegura ahazaza habo badahanze amaso abagabo babashukisha amafaranga bakabangiriza ubuzima, ahubwo ko bakwiye kwiga kunyurwa na bike bafite kandi bakiga kuzigama kuri bike bafite kugira ngo bizabagirire akamaro batagombye kwishora mu ngeso mbi zibaganisha ahantu habi.

Abitabiriye ibi biganiro bashimye imikorere basangijwe na bagenzi babo, bavuga ko hari ibyo babigiyeho, na bo bakaba bagiye kubikora mu miryango babarizwamo.

Iyi nama yateguwe na Pro-Femmes Twese Hamwe mu mushinga witwa GEWEPIII (Gender Equality and women empowerment) uterwamo inkunga na CARE International.

Andi mafoto:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka