Abagize FFRP batoye umuyobozi mushya

Depite Mutesi Anita ni we watorewe kuyobora ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko ( FFRP) muri manda y’ imyaka ibiri n’igice iri imbere.

Yatorewe mu nama rusange y’abanyamuryango ba FFRP yabereye mu Karere ka Bugesera kuwa 18/03/2016, aho Depite Mutesi Anita asimbuye Depite Nyirarukundo Ignacienne. Umuyobozi mushya avuga ko aje gusigasira intambwe imaze kugerwaho mu kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Perezida w'inteko abaha impanuro
Perezida w’inteko abaha impanuro

Agira ati “Tugomba gukangurira abagore gukomeza gukora ibikorwa bibateza imbere, ndetse tugakora ibikomeza guteza imbere ihuriro ryacu dusigasira ibimaze kugeraho”.

Perezidante w’umutwe w’abadepite Mukabalisa Donatille, yasabye abagize FFRP kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro iherutse gufatirwa mu mwiherero w’abayobozi bakuru.

Ati “ Ndabasaba kwita ku mwanzuro wo gukumira impamvu zituma abana bajya mu muhanda. Ndabasaba kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa intego mwihaye, harimo gufasha umugore agakomeza kuba umusemburo ukomeye mu iterambere ry’igihugu”.

Mukabarisa yashimangiye ibyo Perezida wa Repubulika akunze kugarukaho ko nta mpamvu n’imwe yo kutagera ku ntego umuntu aba yihaye mugihe haba hari abamushyigikiye mu byo akora.

Abagize inteko rusange copy
Abagize inteko rusange copy

Ihuriro FFRP ryashinzwe mu mwaka wa 1996, kuri ubu rigizwe n’abanyamuryango 89, barimo abagabo 28. Abagore ni abanyamuryango nyirizina bafite uburenganzira bwo gufata ibyemezo, baratora bakanatorwa mu gihe abagabo bo ari abanyamuryango b’abafatanyabikorwa ntibafite uburenganzira bwo gutora cyangwa ngo batorwe.

Intumbero ya FFRP niyo kugera ku muryango Nyarwanda urangwa n’ubumwe , uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka