Uru rwego rwa DASSO ruje gusimbura urwahoze rwitwa Local defense Force, abari barugize bakaba baherutse gusezererwa ku mugaragaro.
Icyiciro cya mbere cy’abasoje amasomo ni abagabo n’abagore 2171 bari bamaze amezi atatu batozwa gucunga umutekano na polisi y’u Rwanda.
Amakuru arambuye turayabagezaho iyi mihango nirangira. Dore amwe mu mafoto yerekana uko umuhango urimo kugenda:

Abagize DASSO biteguye gutaha bakajya gutanga umusanzu mu gucunga umutekano aho batuye.

Abasoje aya mahugurwa harimo abagore n’abagabo.

Abasaga ibihumbi bibiri nibo basoje amahugurwa mu cyiciro cya mbere.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
yooooo, bambariye gucunga umutekano koko kandi ni koko birakwiye, u rwanda tugamije kuzarugira indashyikirwa
ni karibu mu kazi tubitezeho byinshi bizafasha kurinda umutekano w’abaturage no kurwanya ibyashaka kuwangiza kandi twishimiye uwazanye icyo gitekerezo kuko umusaruro wabyo uzaba mwiza.