Abagize Community Policing barasabwa guhangana n’ikorwa ry’ibyaha rigenda rihindura isura
Intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing Comities) ziri mu iterero i Nkumba mu karere ka Burera, zirasabwa gukurikirana neza amasomo zizahabwa muri iryo torero kugira ngo azabongerere ubumenyi mu gukumira ibyaha bigenda bihindura uburyo bikorwamo.
Ibi babisabwe n’umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DIGP Nsabimana Stanley, ubwo yatangizaga ku mugarararo iryo torero ku wa gatatu tariki ya 12/03/2014.
Izi ntore zigera kuri 481, zaturutse mu Rwanda hose, zizamara ibyumweru bibiri muri iryo torero aho zizahigira amasomo agera kuri 24 yiganjemo ayo kubongerera ubumenyi mu kazi kabo ka buri munsi, ko gukumira ibyaha mu midugudu yabo.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda yabwiye izo ntore ko zigomba gukurikira neza ayo masomo kugira ngo zizahakure ingufu zo kuburizamo ikorwa ry’ibyaha risigaye ryarahinduye isura.
Yagize ati “Nyuma y’aya mahugurwa ntidushidikanya ko (muzakuramo) imbaraga zo kuburizamo ibyaha bihungabanya umutekano, (ibyo byaha) bizagabanuka ndetse byanashoboka bigacika burundu.
Uko igihugu gitera imbere n’abakora ibyaha nabo bakoresha amayeri menshi ngo badatahurwa. Aya mahugurwa rero asobanuye ibintu byinshi, ubumenyi, ubuhanga, n’ingamba zifasha mu mutekano.”
DIGP Nsabimana akomeza asaba izo ntore ko, mu gihe zizaba zirangije itorero, zizasubira aho zaturutse zigaharanira kuba umusemburo w’impinduka nziza.

Izo ntore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba ziri mu itorero i Nkumba ni icyiciro cya gatanu. Bisobanuye ko hari ibindi byiciro bine byagiye muri iryo torero mu myaka yashize.
Kuva Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba zatangira guhugurwa mu mwaka wa 2007, hagaragaye impinduka mu kugaragaza ibyaha ndetse no gutanga amakuru mu buryo bwihuse; nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Damas Gatare.
Agira ati “…twagiye tobona umusaruro ufatika, ari ukumenya ibyaha bitandukanye, byagiye bigaragara, abantu bakavuga ibyaha bitandukanye bitajyaga bivugwa kuri Police Stations, ari uburyo bwo gutanga amakuru, ibyo byose byariyongereye bifasha mu kugabanya no gukurikirana ibyaha”.

Intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba zivuga ko zihura n’ibibazo bitandukanye mu kazi kabo kandi bikomeye: birimo guhangana n’abacuruza ibiyobyabwenge, ubujura n’ibindi ariko bavuga ko iryo torero rizatuma babasha kuhakura ubumenyi bwimbitse mu guhangana n’ibyo bibazo.
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba basanzwe bakorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda; kandi barayisaba kujya ibahora hafi kugira ngo mu gihe bayitabaje ijye ibageraho byihuse.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
twicungire umutekano aho turi hose kuko tutabona umupolisi cg se umusirikare utugendaho ikindi kandi iyo umutekano wabuze nitwe tubihomberamo
ikigara nuko inzego zishingiye kuzishinzwe umutekano zimaze kugwir mu rwanda kimemwe mubyerekana ibisobanuro nyabyo by’iterambere ryihuse kandi rigikomeje gukataza dufite mu rwanda , ikindi kiza nukubona ukuntu buri munyarwanda yahagurukiye kwita kumutekano wa mugenzi we byerekano, gusenyera cg gutahiriza umugozi umwe abanyarwanda bimirije imbere , aba bo muri commmunity policing icyo basabwa nugushyira mubikorwa amasomo meza bahawe
muramenye ntibizabe amasigarakicaro ahubwo muzakoreshe neza inyigisho muzakuramo kuko nizo zizafasha abaturage kugira amahoro ndetse no kurwanya ibyaha aho bikava