Abagize CPCs basabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees -CPCs) mu Karere ka Nyaruguru bahawe ubumenyi ku byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, basabwa kubikumira.

Hari mu mahugurwa yahuje abagera ku 120 bagize izi komite bo mu mirenge wa Nyagisozi na Cyahinda, tarikiki 5 Gashyantare 2016.

IP Stanislas Rutayisire ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu Karere ka Nyaruguru, yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge [nk’urumogi] bitera uwabinyoye gukora iryo hohoterwa, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.

Yagize ati "Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigera ku warikorewe, uwarikoze ndetse n’imiryango yabo bombi. Ikaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kuryirinda no kurirwanya, atanga amakuru ku gihe."

Na none yabasobanuriye ko ibiyobyabwenge, bitesha umutwe uwabinyoye, maze agakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, urugomo, gufata ku ngufu, no gusambanya abana (Defilement).

Yagize ati "Ibyo bikorwa byabo biteza umutekano muke, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubirwanya."

IP Rutayisire yabasabye gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ndetse banafate uwo ari we wese wakoze cyangwa utegura gukora ikinyuranyije n’amategeko. Aha, yaboneyeho kubibutsa kuba maso muri iki gihe cy’amatora, kugira ngo na yo azagende neza.

Yabasabye kandi kujya basobanurira abaturage ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse no kuba binyuranyije n’amategeko, bituma uwabinyoye adakora ngo yiteze imbere, kandi ko bimudindiza kuko iyo bifashwe byangizwa, maze amafaranga yabishowemo yakabaye akoreshwa mu bimuteza imbere n’umuryango we, akaba apfuye ubusa.

Bwana Mugema Onesphore, ushinzwe imibereho y’abaturage mu Murenge wa Nyagisozi na we wari witabiriye iki kiganiro, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bumenyi n’inama yahaye abagize izi komite, maze abasaba kubikurikiza.

Umwe mu bagize CPCs, Nzabamwita Thomas, yashimiye aya mahugurwa kuko yabahwituye ku nshingano zabo zo gukumira no kurwanya ibyaha.

Yasabye bagenzi be gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje kugira ngo barusheho kugira uruhare mu kubumbatira umutekano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka