Abageze mu zabukuru bahangayikishwa n’urubyiruko ruvuga ko ‘Nta myaka 100’

Nta myaka ijana, ni imvugo ikunda kumvikana muri iki gihe cyane cyane mu rubyiruko, aho akenshi bayikoresha bumvikanisha icyizere gike cy’ubuzima bw’ejo hazaza.

Abageze mu zabukuru mu Karere ka Musanze baramagana imvugo zadutse mu rubyiruko ivuga ko nta myaka ijana
Abageze mu zabukuru mu Karere ka Musanze baramagana imvugo zadutse mu rubyiruko ivuga ko nta myaka ijana

Uragera ku bantu cyane cyane urubyiruko basangira, ugasanga mu biganiro byabo byiganjemo iyo mvugo yo gusesagura nk’aho batazongera gukenera kurya, mu kiganiro umwe akaba abwiye undi ati “Reka n’aya batugaruriye tuyarye nta myaka ijana”.

Hari ababyeyi bavuga ko iyo mvugo abo mu rubyiruko bakoresha ica intege ababyeyi babo ndetse ikanabahungabanya, kuko usanga abakiri bato bayitwaza bagasesagura umutungo w’umuryango, ndetse n’icizere cy’ahazaza heza kikagabanuka haba kuri abo bakuze no ku bana babo.

Umukecuru wo mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, umunyamakuru wa Kigali Today yamusanze mu nzira avuye kwahira ubwatsi bw’ihene baraganira, nuko uwo mukecuru ati “Imvugo ‛Nta myaka ijana’, yo iraduhuhura da, none se umubyeyi ararwara umwana aho kumutekera igikoma, akaza agira ati Mukecuru si ngombwa kurya, nushaka wipfire kuko urakuze n’ubundi erega nta myaka Ijana”, urumva ko turi kubigwamo, none se nk’ubu mvuye kwahira, ibi birakwiye ku muntu ufite abasore n’inkumi b’abuzukuru mu rugo?”

Abandi bakecuru n’abasaza bo mu Karere ka Musanze baganiriye na Kigali Today, na bo baremeranya na mugenzi wabo, aho bavuga ko iyo mvugo ari urucantege ku bageze mu zabukuru.

Ngo iyo barebye imyitwarire ya bamwe mu rubyiruko, bababonamo kutubaha ubuzima aho abenshi bishora mu biyobyabwenge, ubusinzi no kwiyandarika, ibyo bikabashora mu rugomo bakomeje gukorera ababyeyi babo babahutaza, bagamije kugira ngo bave ku isi basigarane amasambu yabo.

Umukecuru w’imyaka 68 witwa Nyiranduhira Bonifirida we, aremeza ko urubyiruko rw’ubu rumutera kwiheba, aho yamaze gutakaza icyizere cyo kuramba akaba yamara iyo myaka ijana.

Yagize ati “Ndabyumva henshi, urubyiruko rwirirwa mu mvugo Nta myaka ijana, nta myaka ijana, bakibagirwa ko ubuzima butangwa n’Imana, ibyo iyo babivuga birampahamura nkanjye ugeze mu zabukuru, ubundi mu gihe cyacu abantu bararambaga ugasanga nko ku musozi umwe hari abasaza cyangwa abakecuru nka 20 bafite imyaka isaga 100, ariko umwana w’iki gihe agufata nabi uko bishoboka kose ngo upfe asigare agurisha amasambu, kandi n’ubundi bikarangira babayeho mu buzima bubi barayamariye mu nzoga n’urumogi”.

Arongera ati “Njye rwose ndabiyamye imvuko Nta myaka ijana ntabwo ari iyo guhoza mu matwi y’umuntu ukuze, ijambo nk’iryo ku mubyeyi riramuhahamura akumva ko atazarenza ejo njye rwose umutwe wirirwa undya, gusa ibyo bavuga ni byo, muri uru rubyiruko kuzabona umara imyaka ijana bizagorana, ntiwaba utumura ibyo bitabi unywa n’izo nzoga ngo uzarambe”.

Baremeza ko kugira imyaka ijana bishoboka, bagasaba abana kwita ku babyeyi babo
Baremeza ko kugira imyaka ijana bishoboka, bagasaba abana kwita ku babyeyi babo

Uwo mubyeyi yatanze urugero rw’umukecuru mugenzi we uherutse gupfa, nyuma y’uko abana be bamubujije amahwemo bagurisha amasambu yose asigara ari mu kazu na ko gashaje. Ngo guhora bamubwira amagambo mabi amuhuhura byamuviriyemo urupfu. Ni ho ahera asaba urubyiruko gutekereza ejo hazaza, bakava mu mvugo ngo “Reka tubirye tubimare n’ubundi nta myaka 100”.

Arongera ati “Mfite imyaka 68, ariko mfashwe neza rwose ijana nayigeraho nkayirenza, njye ndareba urubyiruko rukanshisha, ikizakurikiraho Imana yo mu ijuru ni yo ibizi”.

Munyakayanza Léonard, umusaza utuye mu Murenge wa Cyuve w’imyaka 88, aho twamusanze aragiye inka ze mu rwuri, avuga ko umubyeyi we yitabye Imana afite imyaka 150, akemeza ko iyo mvugo y’urubyiruko idakwiye kuko ijyanye no kwiheba kandi bitagakwiye.

Ati “Ku myaka 88 mfite urabona ko nkomeye, umubyeyi wanjye yitabye Imana afite imyaka 150, ariko kuyigeraho ni uko twamwitagaho, hari ubwo twamuteruraga tukamuzana ku kazuba, ariko abana b’iki gihe koko nk’uko babyivugira ngo nta myaka ijana, nta burambe ubabonamo bigize ibyihebe, haba mu ngo iwabo haba no ku mashuri”.

Arongera ati “Iyo mvugo usanga akenshi ikoreshwa mu gupfobya ingamba zo kwirinda COVID-19, wamubwira uti wambaye nabi agapfukamunwa ati, apu ndeka n’ubundi nta myaka ijana, nk’ubu urabona ndaragiye, ariko umwana uramubwira kuzanira inka utwatsi ati ibyo simbikozwa akabifata nko gukora ubusa. Icyo nabwira urubyiruko ni ukwihangana bakumva inama bagirwa na Leta kugira ngo babeho, aho kubaho nk’abatazageza ejo.”

Uwitwa Higintare Joseph ati “Iyo mvugo ntawayiha intebe rwose, wayishyigikira gute kandi umwana ari kuguserereza, ari kuvuga ngo iyaba wari upfuye ngo asigarane ibyawe. Iyo ni imvugo y’ibyihebe bimara kunywa urumogi bikaza ngo Data nta myaka ijana. Ubu mfite 65 ariko ijana koko ntabwo nzayigeraho abana b’iki gihe ntibaba boroheye umuntu, gusa ntacyo bitubwiye twe turiho kandi turakomeye”.

Avuga ko ibyo urwo rubyiruko ruvuga, rubiterwa no kwiheba aho n’uwitwa ko ari muzima agendera mu kigare cy’abana asanze ku ishuri, akemeza ko hari ubwo iyo mvugo ikoreshwa mu buryo bw’amayeri bagamije kujya mu ngeso mbi.

Ati “Abana b’ubu abenshi usanga barabaye ibyihebe, urasanga abana bakora ubusambanyi bati Turye ubuzima nta myaka ijana, umwana urabyuka uri umubyeyi we ugasanga ari kunywa urumogi wamubuza ngo toka wa gicucu we, none se nk’uwo mwana unywa itabi na za muriture urumva byamugeza ku myaka ijana, kandi usanga no ku ishuri barigometse aho umwarimu atakivuga, umwana arakubita mwarimu nta nkurikizi, umwarimu arareba umwana igitsure ati yamfashe ku ngufu, nta myaka ijana koko ariko ni kuri bo twe turakomeye”.

Nta myaka ijana, ni imvugo yadutse muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, aho ikunze gukoreshwa cyane cyane n’urubyiruko mu kurwanya umuco wo kuzigamira ejo hazaza. Ni mu gihe Leta idahwema gukangurira abaturage kwizigamira no gutegura ahazaza habo heza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bavuga ko Umwami wa Persia witwaga Xerxes 1er yitegereje abasirikare be,ararira.Maze aravuga ati:"aba basore bose mureba,nta n’umwe uzaba akiriho mu myaka 100".Nubwo tumara igihe gito,Imana izaha abayumvira ubuzima bw’iteka muli paradizo yenda kuza.Tujye tumenya ko iteka ubuhanuzi bw’Imana busohora.Niyo bwatinda.Igira Calendar yayo igenderaho.Twe kwibera mu by’isi gusa,ahubwo dushake cyane Imana.Nibwo tuzabona ibyo bihembo ibikiye abayumvira.

makuza yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka