Abagenzi n’abavuga butumwa ntibavuga rumwe ku kubwiriza mu modoka

Muri iki gihe usigaye winjira mu modoka zitwara abagenzi ugasangamo umuvugabutumwa abwiriza ijambo ry’Imana ariko abagenzi usanga batabyishimiye bakavuga ko ijambo ry’Imana rikwiye gutangirwa mu rusengero gusa.

Abagenzi bavuga ko umuntu aba afite gahunda ze zatumye ajya gutega imodoka cyangwa afite ibintu byinshi mu mutwe ku buryo aramutse yumvishe ibindi bintu bishobora kumuvangira, cyangwa ibyo yagombaga gukora akabyibagirwa kubera uruhuririkane rw’amagambo yagiye yakira.

Makanika Geoffrey ni umwe mu bagenzi bakunze gutega imodoka ari muri agahunda z’akazi; avuga ko we yumva ijambo ry’Imana ryagenewe gutangirwa mu rusengero akaba asanga ariho abavuga butumwa baba bagomba guhurira n’abantu bakabagezaho ubutumwa bwabo.

Yagize ati “hari igihe mva mu rugo mfite gahunda zihamvanye, kumbwiriza rero ntabyiteguye mba numva ntacyo biribumarire kuko iyo nshaka kumva ijambo ry’Imana biranzindura nkajya ku rusengero”.

Undi mugenzi we agira ati “ariko uzi kuba wicaye mu modoka urimo gutekereza kuri gahunda ugiyemo cyangwa uvugana n’umuntu kuri terefone, ukumva umuntu arateruye ati ni muceceke mwumve icyo Imana ibabwira!”

Abavuga butumwa bo bavugaho iki?

Abavuga butumwa bakunze kubwiriza mu modoka bavuga ko ijambo ry’Imana ntaho ritagomba kuvugirwa. Kuri bo ngo icyo bakora bararivuga ushatse kubumva akabumva utabishatse akabyihorera.

Munyandamutsa Zephaniah umuvuga butumwa arimo kubwiriza mu modoka
Munyandamutsa Zephaniah umuvuga butumwa arimo kubwiriza mu modoka

Munyandamutsa Zephaniah ni umwe mu bavuga butumwa bakunze kubwiriza mu mamodoka igihe ari mu rugendo. Agira ati “urabona abantu bose siko bajya mu nsengero, hari igihe rero ushobora kubwiriza ijambo ry’Imana mu modoka ugasanga ufashije wa muntu utajya ujya gusenga, ukaba uramurokoye”.

Munyandamutsa agira ati “hari igihe ntangira kubwiriza mu modoka nkabona hari abandeba nabi ndetse bamwe bakahavugira amagambo atari meza, ariko nkanabona hari abashaka gukurikirana ibyo mbabwiye. Icyo gihe ndakomeza nkabwiriza ushatse kunyumva akanyumva utabishatse akabireka”.

Uretse abavuga butumwa bagaragara mu modoka, hari nabo uzasanga ku dusantire, kuri za gare, ku isoko n’handi. Gusa hari nabo usanga babwiriza barangiza bagatangira kubwira abari babateze amatwi bati “murabona nakoresheje umwuka mwinshi nkeneye amazi” bagateranya amafaranga bakayamugurira, akongera akababwira ko ataha kure akabasaba kumuteranyiriza itike ihamugeza.

Ibi usanga ari bimwe abantu bafata nk’aho ataribyo, bakemeza ko ubutumwa bw’Imana buba bukwiye gutangirwa mu nsengero akaba ari naho hakirwa amaturo. Naho ngo bitabaye ibyo byaba ari uguta umuco nyarwanda.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubundi kuvuga ubutumwa bw’Imana ntacyo bitwaye pe, ahubwo ni byiza.ariko rero, ntabwo ushobora kuritsindagira umuntu udashaka kuryumva kimwe n’uko Imana nayo iha buri wese uburenganzira bwo kuryumva cyangwa kutaryumva. Sinumva rero ukuntu umuntu yakubwiriza muri bus,utabishaka kandi utaribubashe kumuhunga ngo ntabe akubujije uburenganzira bwawe. Abo babwiriza muri za gare,ntacyo bitwaye kuko uba ushobora kumuhunga ukajya aho atagusakuriza ariko kandi utabujije abashaka kwakira ijambo ry’Imana kumwumva (niba koko aba agamije kuvuga ubutumwa bwiza). Naho abo muri bus bo babangamira abandi

yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Mubwire uwo Munyandamutsa ashinge itorero cg urusengero nk’abandi areke kuzajya agenda amena abantu umutwe mu modoka , bajye bamenya ahantu hagomba gukorerwa umurimo runaka. Ni abatekamitwe gusa ntibakajye badusakuriza aho dusengera turahazi

Uwineza yanditse ku itariki ya: 24-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka