Abagande batuye hafi y’u Rwanda barifuza kuba Abanyarwanda ngo bahabwe serivisi nziza
Abaturage bo mu duce twa Nshenyi na Kyarwehunde muri Ruhaama ho mu Karere ka Ntungamo mu gihugu cya Uganda, ngo barifuza ko bakwemererwa kuba Abanyarwanda kugirango bahabwe serivisi nziza zijyanye n’imibereho myiza yabo nkuko bagenzi babo bo mu Rwanda bazihabwa.
Abaturage ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze batuye muri ako ngo basanga Leta yabo yarabatereranye mukubaha serivisi z’ibikorwa remezo n’imirereho myiza, bityo bakaba basaba Leta ya Uganda ko agace batuyemo kakwegurirwa ku Rwanda kugirango babone serivisi nziza nkuko abaturanyi babo b’abanyarwanda bazihabwa.
Nkuko tubikesha iki kinyamakuru The Daily Monitor cyandikirwa mu gihugu cya Uganda, ngo mucyumweru gishize abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage b’agace ka Ntungamo bakoze inama, bagaragaza ibibazo bafite bikomeye birimo kutagira amazi meza, imihanda, amavuriro ndetse n’ubuhinzi bwa kijyambere.
Umwe mu bayobora agace ka Kyarwehunde, Lawrence Kabesiime yagize ati: “Dusanga twaratereranywe kubera imiturire yacu. Dutuye i Bugande ariko serivisi zose nkenerwa tuzikura mu Rwanda. Turashaka kwegurirwa ku Rwanda.”
Nk’uko bitangazwa na bwana Gerosome Turyareba, umwe mu basheshe akanguhe akaba n’umuturage waka gace, ngo kutitabwaho kw’abaturage b’utu duce twa Ntungamo si ibya nonaha, ngo ahubwo hamaze igihe kinini cyane birengagizwa ahanini bitewe nuko baturiye imipaka y’ibindi bihugu.

Mu mwaka wa 2012 abaturage batuye muri aka gace ka Kyarwehunde babashije gukusanya amafaranga kugirango babone umuyoboro w’amazi meza ariko ntibyabakundira kubera ubushobozi buke.
Ubusanzwe aba baturage bavoma amazi bakuye ku mugezi w’Akagera ndetse n’akagezi ka Kafunjo biri hafi mu birometero 10.
Deo Karuhaama, umuyobozi wa Kyarwehunde atangarije Daily Monitor ko ngo kuva abaturage ayoboye batagejejweho amazi meza n’imihanda, ngo ntakabuza bazahoza Leta yabo ku gitutu kugirango begurirwe ku gice cy’u Rwanda aho bahabwa serivisi nziza.
Uyu muyobizi mu magambo akarishye yagize ati: “Nta muyobozi n’umwe tuzongera kwemerera kuvugira hano. Nta n’uwo tuzemerera kwiyamamariza aha, gusura insengero zacu cyangwa amashuri kuko barabitereranye.”
Abaturage batuye mu turere twa Ntungamo na Kabare duturiye umupaka w’u Rwanda na Uganda, akenshi usanga bahahira ndetse bakanagurishiriza bimwe mu bicuruzwa byabo mu Rwanda. Ibi kandi ni na byo bikorwa n’abaturanyi babo bo mu Rwanda cyane cyane abo mu Karere ka Nyagatare.
Iyo utembereye muri utu duce twegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda, biragoye gutandukanya umuturage wa Uganda n’uw’u Rwanda kuko bakunda kwivugira ururimi rw’Ikinyarwanda.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
bitewe naho tumaze kugera mu iterambere ntawutashaka kuza kuba mu Rwanda
Abaturage barababaye,ariko barashaka iki?ese barashaka yuko bongera kugabanya igihugu nkuko byarikera bataradutwarira ubutaka?ntabyakoroha,kandi nabayobozi babitekerezeho neza bitazana ibigambo.
Ariko hariya ntitwumva ko hari mu rwanda? wasanga abo baturage bashaka kwigarukira iwabo!!!
aba baturage barababaje ariko nanone bagira amahirwe kuko naturiye u Rwanda ubwo abandi bararira ayo kwarika! ariko ibi binyereka iterambere igihugu cyacu kimaze kugeraho ubwo buri wese aba yifuza kuza gutura mu Rwanda.