Abagabo bikubira umusaruro uva ku buhinzi kandi baba bafatanyije n’abagore mu kuwushaka

Mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize mu Turere twa Gakenke, Gatsibo, Ngororero na Nyabihu bugaragaza ko abagore n’abagabo bafatanya mu guhinga ariko umusaruro uvuyemo ukikubirwa n’abagabo, bikaba intandaro z’amakimbirane mu muryango.

Ibi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umushinga Pro-Femmes Twese Hamwe, Bugingo Emma Marie yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 3 Ukuboza 2013, ubwo yatangizaga amahugurwa ku itegeko ryerekeye imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura.

Afungura ayo mahugurwa y’umunsi umwe mu Karere ka Gakenke, Bugingo Emma Marie yavuze ko abagabo bikubira umutungo cyane cyane umusaruro uva ku buhinzi bakawugurisha kandi ntibagire n’icyo bazajyana mu rugo.

Bugingo Emma Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes (uhagaze) afungura ibiganiro.
Bugingo Emma Marie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Pro-Femmes (uhagaze) afungura ibiganiro.

Ati: “Twakoze ubushakashatsi kugira ngo tumenye uko umutungo uva mu buhinzi ucungwa hagati y’umugabo n’umugore, ubwo bushakashatsi bwaje gusanga mu by’ukuri mu gihe cyo guhinga abantu bagenda bafatanya byagera igihe cyo kugurisha umutungo, umugabo akaba ari we uza ku isonga.

Ni ukuvuga ngo ibivuye mu musaruro, umugabo akaba ari we ubyikubira bikagaragara ko abenshi muri bo batagira icyo bagarura mu rugo, twaje gusanga impamvu yabyo abantu batazi uburenganzira bwabo ku bijyanye n’itegeko.”

Uburyo bwo guca aka karengane ni ukwigisha abagore bakamenya uburenganzira bahabwa n’itegeko ry’umutungo w’abashakanye mu gihe basezeranye ivangamutungo rusange bityo bakagira ijambo ku mutungo kimwe n’abagabo babo.

Umuyobozi wa Pro-Femmes yashimangiye ko nk’uko umugani ubivuga, ukurusha umugore akarusha urugo, umuryango udaha umugore uburenganzira uhora mu ntonganya, bikagira ingaruka ku bana kandi uranadindira mu iterambere.

Me Nizeyimana Elie, watanze ikiganiro ku itegeko ryerekeye imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura yatangaje ko uburyo bwose bw’ivangamutungo buteganyanwa n’itegeko ari bwiza.

Ati: “ Buriya buryo butatu bwose ni bwiza icy’ingenzi ni uko baba babyumvikanye ubwo bahisemo bukaba bufite inyungu z’umuryango.”

Yakomeje agira ati: “Uburyo bw’ivangamutungo rusange uko mbibona bwakabaye uburyo buhitwamo n’abantu bashyingiranwe bwa mbere nk’abasore n’inkumi bavuga bati turacyashakashaka twese.”

Abantu batandukanye bitabiriye amahugurwa ku itegeko ryerekeye imicungire y'umutungo w'abashakanye, impano n'izungura.
Abantu batandukanye bitabiriye amahugurwa ku itegeko ryerekeye imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura.

Ku ivangamutungo muhahano, asanga rikwiye ku bapfakazi bongeye gushaka, umutungo wa mbere ugatunga abana bo ku mugore cyangwa umugabo wa mbere, bo bagafatanya kwishakira umutungo wabo bwite bombi bagizemo uruhare.

Ivanguramutungo risesuye ryo ngo ryaba ryiza ku bacuruzi n’abandi ba-rwiyemezamirimo kuko bashobora guhura n’amanzaganya umutungo wabo ukaba wagenda wose, atanga urugero igihe bibaye ngombwa ko hatezwa ibyabo na banki.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Mujawamariya Marie Chantal ngo yasobanukiwe n’iryo tegeko none agiye kurisobanurira abandi abinyujije mu kagoroba k’ababyeyi. Ibibazo bishingiye ku mitungo bikurura amakimbirane mu miryango akaba ari na byo biza ku isonga mu butabera no mu nzego z’ibanze.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka