Abagabo batatu bakurikiranyweho kugaburira abaturage imbwa

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo abagabo 3 bo mu murenge wa Karama Akarere ka Nyagatare bafunzwe bakekwaho kugaburira abaturage inyama z’imbwa.

Niyitegeka Josua, Nsanzimfura na Hakuzimana Fidel bari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Karama nyuma yo gufatwa babaga imbwa bashaka kuyigurisha abaturage.

Imbwa mu muco Nyarwanda ntibyemewe kuyirya
Imbwa mu muco Nyarwanda ntibyemewe kuyirya

Byabereye mu mudugudu wa Rurembo Akagari ka Cyenkwanzi Umurenge wa Karama Akarere ka Nyagatare.

Ndagijimana Leopold Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyenkwanzi avuga ko aba bagabo baguwe gitumo ubwo babagaga imbwa bari bibye umuturage.

Ubusanzwe ngo bajyaga bagurisha abaturage inyama bababwira ko ari iz’inyamanswa zo mu ishyamba baba bishe kuko biyitaga abahigi.

Maniragaba Jean Pierre umwe mu baturage bajyaga bagura inyama kuri aba bagabo avuga ko bashobora kuba barandujwe n’izi nyama baryaga batazi izo ari zo. “ Kuva navuka sinari nakabonye ibintu nk’ibi badukoreye. Ubu dushobora kuba dufite indwara z’inyama twaryaga tutazizi. Bakwiye guhanwa bikomeye cyane kuko baraturoze.”

Inspector Emmanuel Kayigi Umuvugizi akaba n’umugenzacyaha wa polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’iburasirazuba yemeza ko aba bagabo bafashwe ndetse bafunzwe.

Ngo bakoze ibinyuranije n’umuco Nyarwanda ariko na none mu mategeko nta ngingo ibahana kugeza ubu. Agira ati “Bakoze ibinyuranije n’umuco Nyarwanda ariko ntacyo amategeko abiteganyaho. Ariko muganga agaragaje ko hari ingaruka inyama batangaga zateye uburwayi ku waziriye bakurikiranwa.”

Kigalitoday yavuganye n’umunyamategeko Muhayirwe Steven umushinjacyaha uhagarariye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare nawe yemeza ko aba bagabo bahanwa ari uko muganga agaragaje ingaruka izi nyama zateje ku baturage.

Ifatwa ryabo rikaba ryaraturutse ku gukekwaho ko bashobora kuba babaga imbwa kuko hari nyinshi abaturage bajyaga babura ariko ntibamenye irengero ryazo.

SEBASAZA Gasana Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Umuntuwese ugaragaye muricyogikorwa agomba
kubihanirwa.

Felix yanditse ku itariki ya: 27-10-2018  →  Musubize

Abo bagabo ni babarekure bitahire.Niba ntawatewe indwara n’izo nyama se icyo bazira ni iki? Abavuga iby’umuco se ntimuzi ko umuco ukura ukagenda uhindukana n’ibihe?Ubu se abantu baryaga injanga cg isombe? Ubu se abagore buriraga amazu cg batwaraga amagare?Hari abantu benshi barya imbwa mu bindi bihugu, mubarusha se ubwema cg ubwenge?Ubu se uwagaburiye abantu imbwa bakaramuka bajya ku murimo n’ucuruza kanyanga cg itabi bizezengeza abantu bikabica bahagaze, ninde ubangamiye ubuzima bwa’abantu?Keretse nibabakurikiranaho kwiba imbwa z’abandi cg se kuzirya zidapimye; naho ubundi ibyo nta rukozasoni mbonamo.

Musirikare yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Abo bantu bagomba guhanwa rwose niba hari ibimenyetso ko bagaburiye abanyarwanda imbwa kuko kizira mu muco nyarwanda kurya no kugaburira abantu imbwa. Yego itegeko ntirivuga kugaburira abantu imbwa ariko rivuga ibyaha by’urukozasoni. ingingo ya 182 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko ibyaha by’urukozasoni ari ibikorwa cyangwa imyitwarire itandukanye n’imyitwarire myiza n’imyifatire mbonezabupfura bitesha umuntu agaciro kandi bikamubangamira mu muco. Uwakoze icyo cyaha rero ntahanwa kuko ngo icyaha yakoze cyateye uburwayi gusa. Kuba rero barabeshyaga abantu ko ari inyama z’inyamaswa y’ishyamba ibyo ni amayeri, bikaba biteganywa n’ingingo ya 184 y’itegeko ryavuzwe haruguru. ikindi iyo ngingo igenda irondora imihanire y’uwakoze icyaha iyo uwagikorewe yagize uburwayi, uburwayi budakira se ndetse n’iyo icyo cyaha cyateye urupfu.

NGABO yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Hakwiye gushyirwaho amategeko ahana abakoze bene ibi bikorwa. Nihagira ikibahama,bazahanwe.
kigalitoday.com: Abagabo batatu bakurikiranyweho kugaburira abaturage imbwa

Mike yanditse ku itariki ya: 17-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka