Abafungiye Nsinda bafite inyota yo gutaha bagakorera ifaranga

Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nsinda mu karere ka Rwamagana bagaragaje ko bashaka kwitandukanya n’ibikorwa bibi bakoze kugirango bazatahe bashishikajwe no gukora bakabona ifaranga bakiteza imbere.

Ibi babigaragaje tariki 16/05/2013 ubwo abagize forum y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu nama njyanama y’akarere ka Rwamagana babasuraga aho bafungiye muri gereza ya Nsinda mu karere ka Rwamagana, bakabaganiriza ku bikorwa binyuranye birimo ngamba z’iterambere muri ako karere.

Rukeribuga ashishikariza abafungiye muri gereza ya Nsinda kuzirikana iterambere.
Rukeribuga ashishikariza abafungiye muri gereza ya Nsinda kuzirikana iterambere.

Rukeribuga Emmanuel wari uyoboye itsinda ryasuye gereza ya Nsinda yabwiye abagororerwa muri iyo gereza ko gukora amakosa n’ibyaha ugafungwa biba ari ugutakaza umwanya ukomeye kuko ngo abari mu buzima bwo hanze bashishikariye gukora bagashaka ifaranga bagatera imbere.

By’umwihariko, abagize iyi forum babwiye benshi bafungiye uruhare bagize muri Jenoside ko bakwiye kwitandukanya n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bakazataha baribagiwe urwango n’imitekekerereze ishingiye ku ivangura iryo ariryo ryose kuko ngo mu Rwanda nta yindi ngengabitekerezo ikwiye kuharangwa, uretse iy’iterambere.

Abafungiye muri gereza ya Nsinda bavuga ko bitandukanije n'ibyaba bakoze.
Abafungiye muri gereza ya Nsinda bavuga ko bitandukanije n’ibyaba bakoze.

Bwana Rukerimbuga yagize ati “Ubu u Rwanda ni igihugu cyorohereza buri wese kugera ku iterambere yifuza, ariko buri wese akarangwa n’ingengabitekerezo yo kwiteza imbere we ubwe, kandi iryo terambere rikagera ku gihugu cyose muri rusange. Gutekereza ivangura byabaye amajwe, ubu intumbero ya buri wese ni iterambere kandi utayigize iye arasigara. Ubu ikigezweho mu Rwanda ni ifaranga no gutera imbere.”

Abagororerwa muri iyi gereza bagize uruhare muri Jenoside bagaragaje ko nabo bafite inyota yo gutaha bakajya gukorera ifaranga kandi bagatera imbere, kuko ibyo bakoze nta nyungu na busa babikuyemo, kuko byasenye umuryango Nyarwanda kandi nabo bakisiga icyaha gikomeye.

Major Gakuba asobanurira abagororwa bo muri gereza ya Nsinda uko umutekano ubungwabungwa mu Rwanda.
Major Gakuba asobanurira abagororwa bo muri gereza ya Nsinda uko umutekano ubungwabungwa mu Rwanda.

N’abandi bagororwa bafungiwe ibyaha bisanzwe nabo bemeje ko mu gihano bari kurangiza bagira umwanya wo gutekereza ku bibi bazize, bakaba bashaka kwitandukanya nabyo bakazataha iwabo ku mirenge bafite intego imwe yo gukora neza bakiteza imbere.

Muri ibi biganiro kandi hatanzwe ubutumwa bwinshi burimo ubwo kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, kugana itorero ry’igihugu abantu bakarangwa no kugendera ku ntego n’imihigo, imiyoborere myiza no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nsinda bakomaga amashyi bishimira ko nabo bashobora kuzataha bakajya gushaka ifaranga.
Abagororwa bafungiye muri gereza ya Nsinda bakomaga amashyi bishimira ko nabo bashobora kuzataha bakajya gushaka ifaranga.

Baganirijwe kandi kuri gahunda zo kurwanya ubujiji n’ivangura mu burezi bwa bose, imiturire myiza, umutekano n’ubucuruzi, ubwisungane mu kwivuza n’ubucuruzi aho basabwe kujya babiganiraho ubwabo ndetse bakabishishikariza abo mu miryango yabo igihe babasuye.

Gereza ya Nsinda ifungiwemo abantu 6731, barimo 4954 bafungiye ibyaha bya Jenoside na 2777 bafungiwe ibindi byaha.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndifuza ko abarengana bafungurwa Mutugiriye neza byakorwa kuko bamwe turi mu gahinda
please turinginze kandi abantu muha iminsi 30 ikavamo amezi 5 ibyo mwabikosora kuko muba muri kutudindiza kuko usanga abo mwafunze bazira ubusa badufitiye akamaro kanini cyane

murakoze yari JEAN CLAUDE
i KABUGA

NTAKAZIRAHO JEAN CLAUDE yanditse ku itariki ya: 12-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka