Abafite ubumuga ngo biteze ibisubizo ku bo bitoreye

Abafite ubumuga bo mu murenge wa Kimisagara bavuga ko abo bitoreye bazabahagararira muri njyanama y’umurenge babatezeho ibisubizo by’ibibazo bafite.

Babitangaje kuri uyu wa 13 Gashyantare 2016, ubwo habaga amatora y’inzego zihariye ku rwego rw’Akagari, kugira ngo babone abazabahagararira muri Njyanama y’uyu murenge, bityo bajye bazamura ibitekerezo byabo banabavuganire kugira ngo ibibazo bafite bikemuke.

Uyu ngo yifuza imbago nziza kuko izi afite ngo zimuremerera bikamwongerera ububabare
Uyu ngo yifuza imbago nziza kuko izi afite ngo zimuremerera bikamwongerera ububabare

Muhimpundu Béatrice, umwe mu bafite ubumuga wari waje gutora, asaba komite imaze gutorwa kuzamufasha kubona aho aba.

Ati “ Nk’ubu jyewe nta cumbi ngira kandi nta n’imbaraga mfite ngo mbe nakwiyubakira, iki rero ni ikibazo kinkomereye cyane ko nta n’ubundi bushobozi nfite ngo mbe nareba icyo nakora cyazanfasha kurigeraho”

Asaba abatowe kumukorera ubuvugizi kugira ngo ikibazo cye kibe cyakemuka kugira ngo imibereho ye ibe myiza.

Ukuriye abafite ubumuga mu murenge ngo azageza ijwi rye kure hashoboka kugira ngo bagenzi be babone ubufasha
Ukuriye abafite ubumuga mu murenge ngo azageza ijwi rye kure hashoboka kugira ngo bagenzi be babone ubufasha

Umuyobozi w’urwego rw’abafite ubumuga wari umaze gutorwa, Gasigwa Ruzigana Ronald, agaruka ku bindi bibazo byugarije bamwe muri bo.

Yagize ati “Ahakiri ikibazo gikomeye ni mu cyiciro cy’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kuko batabasha kwiga ndetse na bamwe muri twe bakeneye amacumbi n’insimburangingo zijyanye n’ubumuga bafite, nzageza ijwi kure hashoboka kugeza abafite ibibazo binyuranye bikemutse”.

Bamwe mu bafite ubumuga bavuga imigabo n'imigambi yabo imbere ya bagenzi babo
Bamwe mu bafite ubumuga bavuga imigabo n’imigambi yabo imbere ya bagenzi babo

Ikindi kibazo kibahangayikishije ngo ni icy’abasabiriza bakiri benshi ku mihanda, ariko na bo ngo bazashakirwa uko bababumbira mu mashyirahamwe, bakangurirwe kubireka bityo bashakirwe inkunga ku buryo buri umwe wese akora icyo ashoboye kandi akibeshaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara Ruzima Serges
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara Ruzima Serges

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serges, avuga ko nk’uko n’abandi batishoboye bashakirwa inkunga, abafite ubumuga by’umwihariko na bo ngo bari ku murongo w’abagomba gufashwa.

Yagize ati “Hari bamwe bakorewe umushinga ubabyarira inyungu kugira ngo babashe kwitunga ariko hari n’abakeneye ubufasha bwihariye cyane cyane abadafite amacumbi, gusa na bo hari gahunda yo ku bubakira ku masite Akarere kateguye, turabazirikana cyane”.

Aya matora yarebaga ibyiciro byihariye birimo abafite ubumuga, inzego z’abagore, 30% by’abagore n’inzego z’urubyiruko, bose bakaba baritoreye abazabahagararira muri Njyanama y’Umurenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka