Abafite ubumuga barasaba kongererwa ibikorwaremezo bibafasha mu myigire

Umuryango w’abafite ubumuga mu Rwanda urasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro kongera ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga kugama ishuri nk’abandi.

Uyu muryango AGHR(Associassion Generale Des Handicapes du Rwanda), wabisabye ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro tariki ya 29 Nzeli 2015, ubwo hatahwaga inzira z’abafite ubumuga ku rwunge rw’amashuri rwa Murunda.

Muri iri shuri mu kigo imbere ndetse no mu mashuri yose, hashyizwemo ibibaho byegereye hasi ku buryo abatabasha guhagarara babikoresha nk’uko n’abadafite ubumuga babikoresha.

Umuyobozi wa AGHR avuga ko akarere gakwiye gukomeza kwita ku bikorwaremezo bifasha abafite ubumuga gutinyuka kugana ishuri
Umuyobozi wa AGHR avuga ko akarere gakwiye gukomeza kwita ku bikorwaremezo bifasha abafite ubumuga gutinyuka kugana ishuri

Umuyobozi w’uru muryango, Nkundiye Zacharie, avuga ko abafite ubumuga batinya kugana ishuri kuko inzira zihari zitaborohereza kugera mu byumba by’ishuri ndetse n’ibibaho abarimu bigishirizaho bikaba bitabegereye.

Nyamara ngo iyo boroherejwe bajya ku ishuri kandi bagatsinda nk’abandi, akaba asaba ubuyobozi gukomeza kubishyiramo ingufu. Ati” kubaka ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga kugana ishuri ni ukugirango na bo babashe kubona uburenganzira bwo kwiga tugasaba ko ubuyobozi bwakomerezaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije wushinzwe imibereho myiza, Nyirabagurinzira Jacqueline na we yemeza ko gahunda yo korohereza abafite ubuga ari nziza kandi ko akarere kanayitangiye cyakora inzira ikaba ikiri ndende.

Nyirabagurinzira ati “Iyi gahunda yo gushaka ibikorwa remezo bifasha abafite ubumuga kwiga ni nziza kandi nk’akarere twarabitangiye, aho amashuri mashya yubakwa tubyubahiriza ndetse n’aya kera, duufite gahunda yo kuzayavugurura tugashyiramo ibikorwa remezo byafasha abafite ubumuga kwiga.”

Inzira nk'izi ngo zibangamira abafite ubumuga bamwe na bamwe bakazinukwa ishuri
Inzira nk’izi ngo zibangamira abafite ubumuga bamwe na bamwe bakazinukwa ishuri

Mukamana Solange, afite ubumuga bw’ingingo, akaba yiga mu mwaka wa 5 w’indimi mu rwunge rw’amashuri rwa Murunda. Avuga ko ibikorwa remezo biborohereza kwiga, bituma batinyuka mu myigire. Yagize ati “Iyo haje inzira nk’izi zorohereza abafite ubumuga ndetse n’ibibaho biradutinyura kugana ishuri tukiga nk’abandi”.

Inzira zorohereza abafite ubumuga kugera ku ishuri n’ibibaho byatashywe byubatswe ku bufatanye bw’umuryango w’abafite ubumuga AGHR ndetse n’umuryango mpuzamahanga ufasha abafite ubumuga. Akarere kakaba kiyemeje gukomereza no mu bindi bigo by’amashuri.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi byose tubikesha nyakubahwa Paul Kagame waduhaye icyubahiro aduha ubuzima, tuzagutora ijana kwijana

ethienne yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

abafite ubumuga tubiteho bikwiye tubafasha aho badashobora kwigeza

myasiro yanditse ku itariki ya: 30-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka