Abafite ubumuga bahangayikishijwe no kubura insimburangingo

Abafite ubumuga bo mu Murenge wa Uwinkingi mu Karere Kanyamagabe baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira insimburangingo n’inyunganirangingo kubera ibibazo by’amikoro make.

Umurenge w’Uwinkingi uri kure ya kaburimbo kandi n’imihanda iwuganamo ntimeze neza, bikabangamira abafite ubumuga dore ko abenshi nta nsimburangingo cyangwa inyunganirangingo bagira.

Akarere kijeje ubuvugizi abafite ubumuga.
Akarere kijeje ubuvugizi abafite ubumuga.

Claude Nsabimana, umwe mu bafite ubumuga bo muri uyu murenge, agira ati “Inaha ngaha abantu bafite ubumuga ntabwo tubayeho neza bitewe n’ahantu tuba duturuka. Nk’umuntu ufite ubumuga akwiye kuba yakwambara insimburangingo, izo ntabwo tuzikoresha nta n’ibigo biba inaha ngo bibe byadufasha kuzibona.”

Alphonsine Nyirakamana, na we wo muri icyo cyiciro, atangaza ko hari abadasohoka mu nzu kubera ubushobozi buke.

Yagize ati “Hari abagenda bicaye, bacitse amaguru ndetse n’abandi baba baraheze imuhira. Rimwe na rimwe babatwara babahetse mu mugongo.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Emile Byiringiro, avuga ko bifashisha abafatanyabikorwa, mu kunganira abafite ubumuga kuko bo nta mikoro, bityo akabizeza ubuvugizi.

Yagize ati “Ibikoresho bifasha abfite ubumuga birahenze cyane, iyo urebye nk’insimburangingo zitandukanye buriya zirahenda. Ariko tugenda dushaka ibisubizo tugenda dukora ubuvugizi ku yindi miryango, urego twahawe amagare 40 na Diyosezi ya Gikongoro.”

Abafite ubumuga basaba ababahagarariye batoye mu nzego zitandukanye kwibuka inshingano zabo, kuko bifuza kugendana n’abandi Banyarwanda mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka