Abafatabuguzi ba internet mu Rwanda bashyiriweho itegeko ribarengera

Abafatabuguzi b’umuyoboro wa internet ku makompanyi ayicuruza mu Rwanda, bashyiriweho itegeko ribarengera mu gihe habaye ikibazo cya tekiniki cyangwa kompanyi bafatiraho ifatabuguzi ntiyubahirize amasezerano.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 02/03/2012, Minisitiri w’Ikoranabuhaga, Ignace Gatare, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kubamenyesha itegeko rishya rizajya rituma umufatabuguzi adahomba cyangwa ntarenganinwe n’uwo akodeshaho igihe habayeho impinduka.

Yagize ati: “Amategeko azanywe no kurengera abafata buguzi kugira ngo servisi ye idahungabana, aho umuntu udahuye n’ikibazo y’afasha umuntu uhuye n’ikibazo kugira ngo serivisi y’umukiriya idahungabana”.

Iri tegeko rigena ko amakompanyi yo mu Rwanda nka MTN cyangwa TIGO azajya asaranganya umuyoboro mu gihe habaye ikibazo. Urugero nk’igihe kompanyi ya TIGO yabuze internet, umukiriya wayo agahita akoresha umurongo wa MTN kandi ntiyishyuzwe.

Iryo tegeko kandi risaba ayo makompanyi gukomeza korohererezanya kugira ngo serivisi z’umuturage zidahungabana, nk’uko byashimangiwe na David Kanamugire, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ikoranabuhanaga.

Ikibazo cy’umuyoboro wa internet udahagije, cyari kimaze iminsi gihangayikishije abafatabuguzi ba MTN. Ibyo byaterwaga n’uko insinga ziwukurura zinyura mu nyanja y’Itukura zari zaracitse, nk’uko ubuyobozi bwa MTN bwabisobanuye.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka