Abadivantisiti barasabwa kujyanisha iterambere ry’umwuka n’iryo ku mubiri
Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisiti ku isi, arasaba abayoboke baryo mu Rwanda kutita ku iterambere ry’umwuka gusa, ahubwo ko bakwiye no kurijyanisha n’iterambere risanzwe.
Ted Wilson yabitangarije mu gikorwa cyo gutaha icyicaro gikuru cyaryo mu Rwanda, cyimuriwe mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatanu tariki 02/03/2012.
Wilson yavuze ko abayoboke b’iri torero bakwiye guharanira kwereka abandi ko imirimo y’amaboko igamije iterambere risanzwe n’iry’umwuka, idakwiye gutandukana kuko ari yo ituma bitwa abana b’Imana.
Ati: “Ikiganza kimwe mugifatishe ibikoresho by’iterambere mwizamure muzamure n’u Rwanda naho ikindi mugifatishe inkota y’ijambo ry’Imana”.
Kuba icyo cyicaro cyarashyizwe mu karere ka Muhanga bizagirira akamaro abagituriye muri rusange, nk’uko Dr. Pasiteri Hesron Byiringiro uyobora iri torero ku rwego rw’igihugu yabitangaje.
Ati: “Kuba iki cyicaro cyacu cyubatse muri Muhanga, ntibikwiye gutanga isura ku Badivantisiti gusa, ahubwo ni isura y’igihugu cyose kuko niba tugejeje amajyambere mu gace, azagera kuri bose ntawe asize”.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, nawe yatangaje ko itorero ry’Abadivantisiti ari rimwe mu bafatanyabikorwa bafasha aka karere na leta y’u Rwanda muri rusange, kuko rifite uruhare rukomeye mu burezi bw’u Rwanda.
Iri torero risanzwe rifite ibigo by’amashuri muri aka karere, ndetse rinateganya kuhubaka kaminuza yigenga.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
ntabwo icyicaro cy’Itorero ry’abadiventiste mu Rwanda kiri i Muhanga, ahubwo kiri i Kigali. iMuhanga hakorera urwega rwa Field y’amajyepfo.
Umugambi wa Byiringiro urazwi ni ugusenya Gitwe ngo yibagirane burundu, Kiga- Nduga niwe uyisigaranye.Mwari muzi ko uretse Pasteur sembeba wishwe, nta wundi muntu n’umwe nzi w’umunyanduga wigeze ayobora i Gitwe? Wavuga ute ukuntu itorero ry’abadventiste ryatangiriye i Gitwe hasenywa? buriya abagatolique bashobora kwimura Save? ni akaga? yarangiza agasenya urusengero Madamu White yeretswe? isi irashaje, ariko tumubabarire si we na we ni Satani...
ni ikicaro cya association yo hagati si ikicaro gikuru mu RWANDA