Abadepite bo muri Zambia bifuje kubaka ikigo nk’icy’Iwawa iwabo
Itsinda ry’abadepite umunani bo mu nteko ishinga amategeko ya Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda bashimye imirimo y’ikigo cyigisha imyuga cy’Iwawa ndetse banatangaza ko bagiye gusaba Guverinoma yabo kubaka ikigo nk’icyo.
Nyuma yo gusura ikigo cyigisha imyuga cy’Iwawa tariki 20/04/2012, Levy Ngoma wari uhagarariye iryo tsinda yashimye inteko nshingamategeko y’u Rwanda ko yatekereje kubajyana Iwawa kuko byabahaye isura nyakuri y’icyo kigo ivuguruza cyane ibikivugwaho muri Zambia ko ari gereza y’urubyiruko rw’abana b’abahutu.
Ngoma yongeyeho ko bumvaga ko urwo rubyiruko rwigishwa igisirikare ngo u Rwanda ruzatere ibindi bihugu none basanze ahubwo barwigisha kwirwanaho mu buzima bwabo. Yagize ati “rwose u Rwanda nirukomereze aho, natwe byadufashije.”
Aba badepite beretswe amateka y’ikigo cy’imyuga cy’Iwawa, imyuga ibihigishirizwa, ibyagezweho n’ibyo bateganya gukorera urubyiruko ruhagana kuko rwiyogera bitewe n’umubare munini w’ababyeyi na bo baba bashaka kuharerera.
Muri raporo y’uruzinduko abo badepite bazakora bazatsindagira kubaka ahazajya higishirizwa urubyiruko imyuga aho guhora mu muhanda rusabiriza, kwiba, kunywa ibiyobyabwenge, kubicuruza, gucuruza abakobwa n’ibindi bikorwa bigayitse; nk’uko Levy Ngoma yabyemeje.

Muri urwo ruzinduko, abadepite bo muri Zambia banasuye ahakorerwa imyuga y’ubudozi, kubaka no kubaza. Baniboneye aho barara, aho bivuriza na gahunda z’ubuvuzi n’ubujyanama buhabwa ibyiciro by’urubyiruko ruhaba.
Urubyiruko rwiga Iwawa rwatanze ubuhamya bw’ubuzima bari babayemo mbere yo kujya Iwawa, aho bahagaze n’ibyo bateganyiriza ejo habo.
Thomas Sankara, ufite imyaka 23 amaze umwaka n’igice ageze Iwawa. Yemeza ko amaze kwibagirwa ibiyobyabwenge kuko atabibamo. Ati “ndashimira abatuzana hano, byaramfashije, nariyubatse kandi mfite icyizere cy’ejo heza.”
Ibyiciro bibiri by’urubyiruko nibyo bimaze gusohoka mu kigo cy’imyuga cy’Iwawa, ubu hakaba habarwa urubyiruko rurenga 2000 rwigishwa imyuga.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|