Abadepite bihanangirije abarimu b’abasinzi

Abadepite bari bamaze iminsi 10 mu ruzinduko mu Karere ka Kirehe barusoje kuri uyu wa 26 Mutarama 2016 biyama abarimu bagifite ingeso y’ubusinzi.

Hari mu nama bagiranye n’abakozi b’akarere ndetse n’abavuga rikumvwa muri ako karere babamurikira raporo y’ibyavuye muri urwo ruzinduko.

Abadepite bageza ku bakozi b'Akarere ka Kirehe n'abavuga rikumvwa muri ako karere raporo y'ibibazo bagasanzemo.
Abadepite bageza ku bakozi b’Akarere ka Kirehe n’abavuga rikumvwa muri ako karere raporo y’ibibazo bagasanzemo.

Ubwo Depite Rusiha Gaston yafataga ijambo yanenze ibibazo basanze mu burezi bijyanye n’imyitwarire “igayitse” y’ubusinzi iranga bamwe mu barimu, agaragaza ko bakaba bafite impungenge ko bayanduza n’abo bashinzwe kurera.

Yagize ati “Ni gute twavuga ngo turarerera u Rwanda abashinzwe gutanga ubwo burezi ntabwo bagira? Ahenshi twagiye tunyura ku bigo by’amashuri twahawe raporo y’abarimu bananiranye bibera mu nzoga lisiti y’ibyo bigo turayifite”.

Depite Munyangeyo Théogène yunze mu rya mugenzi we asaba ko abarimu barangwa n’ubusinzi bajya birukanwa aho kuroga abana bitwa ngo bararera.

Ati “Umuntu w’umwarimu w’umusinzi uturogera abana aguma ahongaho ate! Ni ikibazo gikomeye,[ ...] burya umwana muto iyo umuri imbere uko witwara ni na ko azitwara, agufata nka model (bandebereho)”.

Akomeza agira ati “Umwana ashobora gutaha azi ko kugotomera urwagwa ari byo bizima! Abantu nka bariya baba baturogera, kuvuga ngo hari itegeko runaka muzatubwire turihindure niba ari imyanzuro ya Njyanama, niba ari amategeko agenga abakozi muzatubwire tuyahindure ibintu ntibikwiye kumera gutya”.

Abitabiriye inama basabwe gukurikirana ikibazo cy'ubuzinzi mu barimu.
Abitabiriye inama basabwe gukurikirana ikibazo cy’ubuzinzi mu barimu.

Muzungu Gerald, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko yakoranye inama n’abarimu n’abayobozi b’ibigo inshuro nyinshi ariko ikibazo cy’ubusinzi bwa bamwe mu barimu kikanga gucika.

Yasabye abarimu badashaka kureka ingeso y’ubusinzi kumesa kamwe bagahitamo hagati yo guhagarikwa no kureka ingeso mbi.

Hagaragaye n’ikibazo cy’umubare munini w’abana bata ishuri bakirirwa mu mafirime, basabo ko na cyo gihagurukirwa.

Bishoboka ko ibi bibazo ari na byo bigenda bigira ingaruka ku mitsindire y’abana kuko nko mu mashuri abanza muri 2014, Akarere ka Kirehe katsindishije hejuru ya 95% ariko mu bizamini bya 2015 bakatsindishije 87%.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka