Abadepite basabye ko ibagiro rya Rusizi rifungwa

Ubwo intumwa za rubanda zageraga ku ibagiro ry’Akarere ka Rusizi zatangajwe cyane n’umwanda urirangwamo zisaba ko rigomba gufungwa.

Ibi babisabye ku wa 21 Mutarama 2016, ubwo bagendaga basuraga ibikorwa bitandukanye birimo no kugenzura uko isuku yifashe nyuma yo gusanga amatungo abagirwa hasi bagiriye Akarere inama zo gufunga ibagiro bagashaka ahandi baba bakorera by’agateganyo.

Dore uko intumwa za rubanda zasanze byifashe
Dore uko intumwa za rubanda zasanze byifashe

Siborurema Emmanuel umwe mu bakorera muri iri bagiro avuga ko bamaze iminsi basaba ko bahabwa ibagiro rya kijyambere ariko ngo byanze gushyirwa mu bikorwa kandi babona umwanda ukabije unashobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage aho bakorera.

Ati” Ikibazo gihari nta bagiro rya kijyambere dufite kandi rirakenewe twebwe icyo dutumye aba bayobozi ni na cyo duhora tubabwira buri gihe turabivuga ariko ntibishyirwe mu bikorwa kandi tubona hari ikibazo ku ubuzima bw’abaturage”.

Visi perezida w’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite Mukama Habbas yagiriye ubuyobozi bw’Akarere inama yo gufunga ibagiro rya Rusizi bakaba bashakishije ahandi baba bakorera by’agateganyo kugira ngo hirindwe umwanda ushobora guteza ingaruka mbi.

Bapfunyika inyama mu mifuka
Bapfunyika inyama mu mifuka

Ati” Icyo twababwiye ni uko bitewe n’ukuntu hameze n’umwanda uharangwa, n’isuku twifuza ku Banyarwanda nta bwo byaba ari byiza; haragaragara nabi ni ukuvuga igisubizo cyaboneka ni uko bareba ahandi baba bakorera hari isuku”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel na we yemeza ko bamaze igihe bafite ibagiro rifite ikibazo ariko ngo bagiye kurifunga kugira ngo bashake ahandi baba bakorera by’agateganyo hakurikijwe inama bagiriwe.

Yagize ati” Ibagiro koko turabizi tumaze igihe tuzi ko rifite ibibazo ariko byatewe na Campany y’ishoramari iricunga ya WESPIC itarubahirije amasezerano ariko nk’Akarere tugiye gushaka ahandi twaba dukorera by’agateganyo”.

Aho inyama zirambikwa na ho nta suku
Aho inyama zirambikwa na ho nta suku

Hashize imyaka 5 abakorera mu ibagiro rya Rusizi bizezwa ko bagiye kubakirwa ibagiro rya kijyambere ariko amaso yaheze mu kirere ubwo twakoraga iyi nkuru amakuru dufitiye gihamya avuga ko iryo bagiro ryahise rishyirwaho ingufuri

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka