Abadepite baranenga EWSA gutinda gusana ingomero bikadindiza iterambere ry’igihugu
Ubwo Komisiyo y’Abadepite bazige komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y’imikoreshereze y’umutungo n’imari bya Leta (PAC) basuraga ingomero za Rugezi, Ntaruka na Mukungwa ya Mbere kuri munsi w’ejo tariki 28/04/2014 banenze imikorere y’Ikigo gishinzwe Amashanyarazi, Isukuru n’isukura (EWSA) uburyo kidasana ingomero z’amashanyarazi hakaba hashize amezi agera ku 10.
Aganira n’itangazamakuru, Hon Juvenal Nkusi ukuriye iyo komisiyo yavuze ko kuba hashira amezi n’amezi ingomero zidakora kubera icyuma cy’imashini yapfuye bishingiye ku bakozi badakora inshingano zabo nk’uko babisabwa.
Yagize ati: “Kuba ibintu bimaze amezi atandatu Abanyarwanda bakeneye umuriro, ugakomeza kurebera ni ikibazo gikomeye… byakozwe nabi ntibyakurikiranwe birimo ikibazo tukakirebera mu kudakurikirana abantu twabahaye isoko bagomba gukora neza.”

Hon. Nkusi asaba EWSA kwikubita agashyi igakosora amakosa agaragara mu mikorere yayo, yihutira gukemura ibibazo by’ingomero kugira ngo Abanyarwanda babone umuriro w’amashanyarazi bakeneye mu mirimo itandukanye ibateza imbere n’igihugu muri rusange.
Rugezi ni umugezi munini ufite amazi menshi yenda kwirabura ukomoka mu gishanga kigari cy’Urugezi, aya mazi Leta yashatse kuyabyaza ingufu z’amashanyarazi ihakora urugomero rwagombaga gutanga hafi megawati ebyiri.
Abakozi ba EWSA bakurikirana hafi urwo rugomero basobanuriye abadepite bagize komisiyo ikurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta ko rwakoze iminsi mike, amamashini atangira gusohora amazi bagerageza gushaka ibyuma byo kubisimbuza nabyo birabura.

Musana Iddo ushinzwe gufata neza ingomero muri Kigo cy’igihugu gishinzwe ingufu, isuku n’isukura (EWSA) yemeza ko mu minsi mike hazaboneka ibyuma byo gusimbuza ibyapfuye, urugomero rukaba rukora ariko hari gahunda yo kugura imashini nshya zikomeye zo gusimbuza izirimo zizakora ku buryo burambye.
Yagize ati: “Ariko kubera y’uko izi mashini ari iz’ubwoko bubi zitameze neza hari n’irindi soko riteganywa zigomba gusimburwa zose hakabaho inshyashya zishobora gukora igihe kirekire zigakora zidafite ikibazo.”
Abadepite basuye kandi urugomero rwa Ntaruka rwatangiye gukora mu 1959 kugira ngo na rwo bamenye ibibazo rwaba rufite. Mu bibazo byagaragaje n’abakuriye urwo rugomero ni imashini imwe itagikora kuva muri kwezi kwa Gatanu umwaka ushize, bigabanura ingufu z’amanyarazi urwo rugomero rwatangaga ho megawati eshatu.

Gutinda kubona ikindi cyuma cyo gusimbuza icyagize ikibazo byatewe n’uko iyo mashini yakozwe kera ariko Musana Iddo yizeza ko icyo cyuma cyabonetse.
Yunzemo ati: “Murumva ko icyuma cyakozwe muri 1959 kongera kukibona ntabwo ari ibintu byoroshye ariko twagize amahirwe kirongera kiraboneka mu minsi itarambiranye kizaba cyageze hano tukayisimbura ikongera igakora.”
Kuba ingomero zimaze igihe kirekire zidakora igihugu gitakaza akayabo k’amafaranga zari kwinjiza n’abaturage ntibabashe gukora neza ibikenera ingufu z’amashanyarazi, imisoro ntiyinjire. Kugira ngo hazibwe icyuho cy’ingufu z’amashanyarazi zikenewe hakoreshwa n’amamashini akoresha amavuta ya sosiyete Aggreko zikoresha buri munsi litiro ibihumbi 60; nk’uko byatangajwe na Musana Iddo.

Hon. Nkusi Juvenal ukuriye Komisiyo ishinzwe imicungire y’umutungo n’imari ya Leta (PAC) yashimangiye ko Abanyarwanda bakeneye ingufu z’amashanyarazi akaba ari mpamvu hakoreshwa ziriya mashini, ikibazo ni uko zihenda ugereranyije n’ingufu zatangwa n’ingomero.
Komisiyo ya PAC yasuye ingomero zitandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba, ku munsi w’ejo yasuye ingomero eshatu harimo n’urwa Mukungwa ya Mbere ikora neza. Kuri uyu wa Kabiri tariki 29/04/2014 irakomereza isura ingomero ziciriritse za Musarara, Janja zo mu Karere ka Gakenke na Mukungwa ya kabiri yo mu Karere ka Musanze.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|