Abadepite b’u Buyapani ngo baravana mu Rwanda inkuru zigisha amahanga
Itsinda ry’abadepite b’abayapani basuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kuri uyu wa 23/8/2014, bavuze ko bazabwira amahanga ko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yagombye kuba isomo ku bihugu birimo kuberamo ubwicanyi; bakaba kandi bijeje kongera ibikorwa bitezwa imbere n’inkunga y’u Buyapani.
Depite w’u Buyapani, Asahiko Mihara umwe mu itsinda ryaje mu Rwanda, yavuze ko biteye isoni kuba ibihugu bitigira ku mateka mabi y’intambara n’ubwicanyi byabereye cyangwa bikirimo kubera ahantu hatandukanye ku isi.

Yagize ati “Ndumva nta cyizere naha ikiremwamuntu kuko ubusanzwe twagombye kwishimira uburyo tubayeho, tukabana mu mahoro; ariko bitarangaje kumva ibirimo kubera mu burasirazuba bwo hagati (muri Palestine, Siriya na Irak), no muri Ukraine aho wumva igihugu cy’abantu bajijutse nk’u Burusiya babifitemo uruhare.”
Yavuze ko bagamije kwigisha amahanga ububi bw’intambara, hashingiwe kuri Jenoside yakorewe mu Rwanda, kuri bombe atomike zatewe mu Buyapani ndetse n’ibibi byabereye hirya no hino ku isi.

Abadepite b’u Buyapani bazanywe kandi no kureba imiterere y’ibikorwa igihugu cyabo giteramo inkunga, bakaba ngo bashima ko iyo nkunga yagize akamaro ku Rwanda, nk’uko Umudepite w’u Buyapani yabitangaje; akaba yongeyeho ko umubare w’abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga muri icyo gihugu ugiye kwiyongera.
Ati “Twiboneyeko ko abantu basigaye bavoma hafi, kera baragendaga ibirometero umunani cyangwa icyenda; twasanze n’ikiraro cya Rusumo cyubatswe ku nkunga y’u Buyapani gifite akamaro kanini mu rwego rw’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’isi, ndetse ishuri rya Tumba College naryo bashimye ko ryubaka ubushobozi bw’abakozi”, Amb. Dr Charles Muligande, waje aherekeje abadepite b’u Buyapani.
Abo badepite ngo bagejejweho icyifuzo cy’uko u Buyapani bwafasha kwagura iryo shuri rya Tumba College of Technology, hamwe no kongera amafaranga y’inguzanyo bahereza u Rwanda; kandi ngo hari icyizere ko bazabikora kuko bafite ijambo rikomeye mu butegetsi bw’u Buyapani, nk’uko Ambasaderi Muligande yabitangaje.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyinshi byo kwigira kugihugu cyacu, urebye amateka yacu ukareba naho tugeze twiyubaka rwose buretse uwudashaka kwiga naho rwose nibyinshi byo kwira ku Rwanda, amateka yacu ubwayo nisomo rikomeye kwisi yose kuko ari hariya cyane
amahanga yakagombye gukura isomo ku mateka mabi yabaye mu Rwanda maze akabigenderaho akamagana ahandi hose byaba ku isi