Abadepite b’Ababiligi bamaganiye kure igitekerezo cy’uko u Rwanda rwashyikirana na FDLR

Itsinda ry’abadepite baturutse mu Bubiligi bari mu Rwanda mu rugendo rw’akazi, barahakanira kure uwo ariwe wese wazana igitekerezo cy’uko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, bavuga ko ari umutwe w’abicanyi basize bamaze Abanyarwanda.

Iri tsinda rimaze iminsi mu Rwanda, ryaje ku butumire bwa komisiyo y’ububanyi n’amahanga yo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. mbere yo gusubira iwabo babanje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 09/07/2013.

Francois-Xavier de Donnea, uhagarariye aba badepite, yatangaje ko bidakwiye ko Leta y’u Rwanda yashikirana n’abicanyi ahubwo hakwiye gukorwa igishoboka cyose bakagezwa imbere y’uburabera.

Yagize ati: “Ntekereza ko ntabiganiro bikwiye kubaho ku bicanyi bashinjwa ibyaha byo kwica abantu cyane cyane Jenoside. Numva ko bariya bantu bakwiye kujyanwa mu nkiko. Ntibishoboka ko habaho ibiganiro nabo.

Ni bintu bizwi ku isi yose si ikintu kihariye mu Rwanda gusa. nkongera nkemeza ko ari ingenzi ko MONUSCO yakora ibishoboka byose abayobozi b’uyu mutwe bagatabwa muri yombi bakazanwa ino.”

Ibi De Donnea abihera ko mu ruzinduko bagiriye mu kigo cya Mutobo gishinzwe kwakira abavuye mu mashyamba ya Congo bari abasirikare. Yatangaje ko biyumviye ubuhamya bwa bamwe mu bari muri FDLR n’uburyo babayobyaga badashaka ko bataha.

Yanaboneyeho umwanya wo gutangaza ko nta mubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi n’ubwo mu minsi yashize hagiye hagaragara ukutumvikana.

De Donnea yatangaje ko ibyabayeho bitabaga bishingiye ku bihugu, ahubwo ari inzego zagombaga kuzuza inshingano zazo. Bimwe mu biheruka kuvugwa ni ifungwa rya konti z’Ambasade y’u Rwanda no guhagarika ubufatanye mu gisirikare.

Senateri Jean Damascene Bizimana, uyobora komisiyo y’ububanyi n’amahanga, yatangaje ko kuba aba bashyitsi bagendera u Rwanda hari urujijo bikuraho ku makuru abantu baba hanze bahabwa ku Rwanda kandi amenshi atari meza.

Ati: “Ni byiza ko iyo baje aha ngaha mu Rwanda bagasura igihugu bakareba gahunda z’iterambere dufite, bakareba n’ibibazo bihari mu by’ukuri bibafasha kugira isura nyayo y’miterere y’ibibazo ndetse bikanadufasha gushaka umuti dufatanyije.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ngo abadepite b’Ababiligi bagize bate? Biranyereka ko mudakurikira.

Kurikira umenye ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi Didier Reynders nawe yasabye ko u Rwanda rwashykirana n’abarurwanya.

SOURCE: http://www.lalibre.be/actu/international/didier-reynders-appelle-le-burundi-a-la-plus-grande-prudence-dans-l-application-de-lois-51dbdd6d357089491c327458

Bu bazi IGIFARANSA mwasoma:

Appel au dialogue au Rwanda

Par ailleurs, Didier Reynders, a implicitement appelé mardi le Rwanda à négocier lui aussi avec ses rebelles hutus réfugiés dans l’est de la République démocratique du Congo (RDC), une perspective que Kigali refuse en considérant que ce groupe, les Forces démocratiques de Libération du Rwanda (FDLR), a conservé son idéologie génocidaire. "Il est clair que le dialogue avec toutes les forces que l’on qualifie souvent de négatives, si elles ne prennent pas les armes, si elles acceptent de dialoguer (...), c’est d’abord une priorité nationale", puis "dans la région" des Grands Lacs, a affirmé M. Reynders à l’issue de sa rencontre avec le deuxième vice-président burundais, Gervais Rufyikiri.

Selon le chef de la diplomatie belge, un tel dialogue n’est toutefois possible qu’avec des groupes qui "acceptent de déposer les armes" et renoncent à la lutte armée. "Une "condition peut-être pas pour entamer des discussions, mais pour aboutir" à un accord, a-t-il précisé en faisant référence à la réunion sur la situation dans la région des Grands Lacs qui s’était tenue à Addis Abeba en mai dernier sous l’égide de l’Union africaine (UA).

A l’occasion de cette réunion de suivi après la conclusion de l’accord régional de paix conclu le 24 février pour ramener la paix dans l’est de la RDC, le président tanzanien Jakaya Kikwete avait appelé Kigali à dialoguer avec les FDLR, par analogie avec la RDC. Kinshasa a en effet été invitée à discuter avec la rébellion du Mouvement du 23 mars (M23) qui occupe une partie de sa province du Nord-Kivu (est), frontalière du Rwanda et qui abrite une partie des rebelles hutus rwandais.

Le gouvernement du président rwandais, le Tutsi Paul Kagame, refuse toutefois toute idée de dialogue avec les FDLR, en leur reprochant de conserver leur idéologie génocidaire, à l’origine de la mort de quelque 800.000 personnes en trois mois en 1994, selon l’ONU.

"La position du Rwanda par rapport à ce groupe (les FDLR) est très claire: le Rwanda ne va jamais négocier avec des individus qui par leurs actions mais surtout par leur idéologie continuent à prôner l’extermination d’une partie des Rwandais. Ça, c’est catégorique", a récemment résumé la ministre rwandaise des Affaires étrangères, Louise Mushikiwabo.

Ngadiadia Ngadios yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

@Gedeon: Nta wahakanye ko aba FDRL ari abanyarwanda. Ni abanyarwanda b’abicanyi ndetse banze no kureka ubwo bunyamaswa. Sinzi icyo ushaka kuvuga iyo uvuga ko ari ’’abana b’u Rwanda’’, ariko gutaha nibyo ubuyobozi bw’u Rwanda buhora bubasaba ndetse bukagera n’aho bubibingingira. Nibatahe rero naho imishyikirano yo ntayo bateze kubona kabone n’iyo bashyigikirwa n’Ababyeyi babo ba batisimu’’ wa mugani wa Perezida Kagame.

Kabera yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Ibibazo byose igihugu gifi nibobabizanye. none ntahantu
narinumvako bo basabye imbabazi.cg bashishikarize abicanyi gusaba imbabazi.kandi nabobacumbikiye beshi. naho kuvugaguhana bose batangiriye, kubobabitse.kandimuzineza ryategekoryabo
rikurikirana burimunyamahanga ahoarihose uregwa ibyaha
byubwicanyi nibindi.nonengogwiki? bababivugira.ok wenda
bababamenye ukuri.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-07-2013  →  Musubize

Abo babiligi ntacyo bavuga nyine kitari ukwamagana . Icyo nzi abari muri fdlr nabana b urwanda kandi bazataha nkuko uwari umukuru wabo yatashye rwarakabije nkuko izina riri

Gedeon yanditse ku itariki ya: 9-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka