Abacuruza imisambi bavuga ko isoko ryagabanutse
Abaturage bo mu karere ka Gatsibo bakora ubucuruzi bw’imisambi gakondo, bavuga ko isoko ryayo ryagabanutse ngo kuko hasigaye hakoreshwa imifariso.
N’ubwo abagura kimwe n’abacuruza imisambi mu Masoko atandukanye yo muri uyu Murenge wa Rugarama ho mu karere ka Gatsibo ari bake, abagikoresha imisambi bemeza ko ibafasha kunoza isuku aho batuye.

Mukandayisenga Liliane ni umwe bakorera imirimo y’ubucuruzi bw’imisambi mu isoko rya Gikoma riherereye mu Murenge wa Rugarama, avuga ko ubu bucuruzi bwabo butakigenda neza nkuko mbere byari bisanzwe ngo kuko abenshi basigaye bifashisha imifariso.
Agira ati:” Natwe turabibona ko gusimbuza imisambi imifariso ari ukugendana n’iterambere, ariko ntibikwiye gukuraho burundu akamaro k’umusambi kuko udufasha kunoza isuku y’aho dutuye kandi na mbere yari isanzwe idufatiye runini.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama Urujeni Consolee, avuga ko nyuma yo gusaba abaturage gukurungira inzu batuyemo bakwiye no kuzicaramo ziteguye neza bagakomeza kubungabunga isuku.
Ati:” Twagiye dukora ubukangurambaga mu batuye uyu Murenge, tubashishikariza gukurungira amazu batuyemo, tukanabibutsa ko bagomba kwicara ahantu hasukuye mu rwego rwo gukomeza kurwanya indwara y’amavunja.”
Abakorera ubucuruzi bw’imisambi mu isoko rya Gikoma mu Murenge wa Rugarama, bavuga ko umwe bawugurisha hagati y’amafaranga y’u Rwanda 1200 n’ibihumbi 3000 bitewe n’ingano yawo.
Kwifashisha imisambi mu buryo bwo kunoza isuku mu nzu zabo, bikomeje gukangurirwa abatuye muri aka gace cyane cyane mu miryango yaba igifite ubushobozi buke.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|