Abacururiza mu isoko rya Kabeza bafungiraniwe hanze amasaha atanu
Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kanama 2015, isoko rya Kabeza ryamaze amasaha arenga atanu rifunze kubera ko nyiraryo atishyura imisoro.
Iryo soko ryaje gufungurwa nyuma y’imyigaragambyo y’abaricururizamo yabereye hanze yaryo, binubira kuba batarabimenyeshejwe kandi bo nta kosa bishinja.

Nyir’isoko rya Kabeza witwa Aboyezantije Louis, araregwa kugira ibirarane by’imisoro ya Leta bibarirwa muri miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ndayisenga Jean Pierre, ucururiza muri iryo soko, yagize ati "Kuri twe aka ni akarengane; ibintu byacu biri kwangirika kandi ntibaduteguje, nyamara bo bari babizi."
Abari bafungiraniwe hanze y’isoko bavugaga ko bagize igihombo cy’ibicuruzwa bari baranguye bikangirika, ndetse no kubura inyunga y’amafaranga bari biteze.

Icyakora ahagana mu masaha ya saa tanu z’amanywa, Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage yahageze asaba abashinzwe umutekano gukingurira abajya gucuruza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Murenzi Donatien, na we ahamya ko abaturage bari barenganyijwe.
Agira ati “Mu by’ukuri twasanze aba baturage barengana, kuko ikibazo cyatejwe na nyiri isoko utishyura imisoro, tumusaba kukiganiraho na Rwanda Revenue, abaturage bakikomereza gucuruza.”

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA) ntacyo bwatangaje none, ariko mu cyumweru gishize Komiseri Mukuru, Richard Tusabe, yavuze ko batazajenjekera abantu bose batishyura imisoro.
Mu gihe ibi byose byabaga, terefone ya nyir’isoko rya Kebeza, yumvikanishaga ko izimije.
Hari hashize igihe kirenga amezi atatu RRA ifungiye Aboyezantije Louis akabari ke kitwa Stella Matutina, akaba ari na we nyir’ isoko rya Kabeza. Imitungo ye yose biteganijwe ko izatezwa cyamunara ku itariki ya 1 Nzeri 2015.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibaze ni ukuli gufungira abantu amasaha atatu, Bayobozi abayobozi nibajye batabara abaturajye n’ukuri.
isoko ryiza cyane
Jules Ndamage ni umugabo, n’ubundi ajya akemura ibibazo sinzi uko byagenze kugirango rifungwe rir mu karere ka Kicukiro ahandi byapfa kumvikana.
Mbega igihombo ariko abantu nabo bajye bashyira mu gaciro, ufungiye umuntu,yaje aje gucuruza, aratakaje kandi we buri kwezi yishyura ibyo asabwa birimo niyo misoro ubwo se Nyiri irisoko azizishyura igihomgo cyabaye muri ayo masaha atanu?