Abacungagereza barasabwa kurangwa n’umuco wo kwiyubaha

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Paul Rwarakabije arasaba abacungagereza kurangwa n’umuco wo kwiyubaha kugira ngo basohoze inshingano zikomeye zo kurinda imfungwa n’abagororwa ndetse no kubahuza n’imiryango yabo.

Ibi Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’Abagororwa (RCS), Paul Rwarakabije, yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30/04/2014, ubwo yasozaga amahugurwa ku bacungagereza 113 bari bamazemo amezi abiri n’igice mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS riri i Ntsinda mu karere ka Rwamagana.

Mu gusoza aya mahugurwa y’abacungagereza ku bijyanye n’ubuyobozi n’icungamutungo ndetse n’umutekano, Komiseri Rwarakabije yabasabye ko ubumenyi bakuye muri aya mahugurwa buzabafasha gusohoza inshingano urwego rwa RCS rubatezeho.

Komiseri Paul Rwarakabije na Mary Gahonzire umwungirije, berekwa abacungagereza basoje amahugurwa y'amezi abiri n'igice yaberaga i Rwamagana.
Komiseri Paul Rwarakabije na Mary Gahonzire umwungirije, berekwa abacungagereza basoje amahugurwa y’amezi abiri n’igice yaberaga i Rwamagana.

Izo nshingano zikubiye mu gucunga neza umutekano w’imfungwa n’abagororwa hirindwa ko bashobora gutoroka batarangije ibihano, bagasubira gukora ibyaha biba byaratumye bafungwa.

Komiseri Rwarakabije asaba ko abacungagereza barangwa n’umuco wo kwiyubaha kugira ngo izi nshingano babashe kuzisohoza, by’umwihariko bakirinda gushukishwa ruswa bashobora guhabwa n’imfungwa cyangwa abagororwa hagamijwe kubaha icyuho cyo gutorokeramo.

Abasoje aya mahugurwa bari bamazemo amezi abiri n’igice batangaza ko bungukiyemo ubumenyi buzabafasha mu nshingano zabo za buri munsi zo gucunga imfungwa n’abagororwa ariko kandi ngo ubumenyi bahakuye buzabafasha no kwigisha abafungiye muri gereza ku buryo bazajya basoza ibihano byabo, bagasubira mu buzima busanzwe barakosotse.

Aba bacungagereza barimo n'ab'igitsina gore, berekanye ko bashobora kurinda umutekano mu mfungwa n'abagororwa, kabone n'ubwo baba badafite intwaro.
Aba bacungagereza barimo n’ab’igitsina gore, berekanye ko bashobora kurinda umutekano mu mfungwa n’abagororwa, kabone n’ubwo baba badafite intwaro.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS rya Ntsinda mu karere ka Rwamagana, Kamugisha Michel yashimiye abanyeshuri basoje aya mahugurwa ku bw’ubuhanga n’imyitwarire myiza bagaragaje muri aya mahugurwa, ngo bigatanga icyizere ko bazagira impinduka nziza mu kazi kabo.

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa 30/04/2014 yari yatangiye tariki ya 18/02/2014 akaba yibandaga ku micungire y’abakozi n’iy’umutungo mu bayobozi bo mu magereza ndetse n’ajyanye no gucunga umutekano w’imfungwa n’abagororwa.

Emmanuel Ntivuguruzwa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka